Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe LIGUE ITEKA, riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, rirasaba Leta y’iki gihugu gukosora ubusumbane bw’ubwoko bugaragara mu nzego za Leta, aho mu ngero ritanga mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara muri uku kwezi, ryerekana ko iperereza ryakoze mu makomini 119 agize u Burundi ryasanze abayobozi bayo 86 ari Abahutu mu gihe Abatutsi ari 33.

LIGUE ITEKA ivuga ko mu biro by’umukuru w’igihugu, mu bakozi 29 bahakora 25 ari Abahutu, Abatutsi bakaba bane gusa, mu gihe mu rwego rw’iperereza ngo hakora ubwoko bumwe gusa bw’Abahutu nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ivuga.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gutanga amakuru muri LIGUE ITEKA, Egide Havugiyaremye ati “Dufashe nk’ingero eshatu: mu biro by’umukuru w’igihugu, mu bayobora amakomine no mu bayobora iperereza. Ku bijyanye no mu biro by’umukuru w’igihugu, Abakozi 29 bakorayo, twakozeho iperereza, twasanze 25 ari abo mu bwoko bw’abahutu ni ukuvuga ibice 86% naho abakozi 4 ni abo mu bwoko bw’abatutsi ni ukuvuga ibice 14%.”

Yakomeje agira ati “Turebye mu bayobora amakomine uko ari 119 , 86 twasanze ari abo mu bwoko bw’abahutu ni ukuvuga ibice 68% naho 38 dusanga ari abo mu bwoko bw’abatutsi ni ukuvuga ibice 23%. Turebye mw’iperereza rihora rivugwa mu mabi atandukanye , dusanga icyo gisata cyihariwe n’ubwoko bumwe bw’abahutu.”

Ishyirahamwe LIGUE ITEKA rikavuga ko urebye ukuntu ubusumbasumbane bw’ubwoko bukomeza kwigaragaza aho ubwoko bw’abahutu buza imbere cyane mu nzego zose binyuranyije n’Itegeko nshinga, rigasaba inteko ishinga amategeko kubahiriza itegeko nshinga n’Amasezerano ya Arusha mu gukosora ubusumbasumbane bw’ubwoko mu nzego za Leta.

Naho Leta yo irasabwa gushyira imbere ubumenyi mu myanya isaba ubuhanga no kureba ko ubwoko bwose buhagarariwe mu nzego zose z’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Ibi bintu byo kugendera mu ndorerwamo y’amoko bizabagora cyane. Muzabaze abanyarwanda icyo byababyariye. Génoside yakorewe abatutsi. Ntakindi kizima cyazavamo. Ubwo bizarangira kurekura iyo myanya byanze. Habeho kwikubira. Umututsi uvuze, mu mubonemo umwanzi. Mutangire mushakishe icyabamaroho. Mufashe hasi ayo moko. Abana bose bige kimwe, mukoresha ibizamini utsinze abe ariwe uhabwa akazi. Mushishikarize abantu kwikorera, bahange imirimo kuko akazi ka Leta katabahaza mwese.

  2. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Ibi bintu byo kugendera mu ndorerwamo y’amoko bizabagora cyane. Muzabaze abanyarwanda icyo byababyariye. Génoside yakorewe abatutsi. Ntakindi kizima cyazavamo. Ubwo bizarangira kurekura iyo myanya byanze. Habeho kwikubira. Umututsi uvuze, mu mubonemo umwanzi. Mutangire mushakishe icyabamaroho. Mufashe hasi ayo moko. Abana bose bige kimwe, mukoresha ibizamini utsinze abe ariwe uhabwa akazi. Mushishikarize abantu kwikorera, bahange imirimo kuko akazi ka Leta katabahaza mwese.

  3. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Niko mwabaye muzi kuzimya izabandi iziwanyu zikongoka kuki mwirengagiza nkana ariko muzi kuvuga ibyabandi ibyanyu byaradogereye ntibibivuga none ubwo busumbane bwamoko mumyanya yubuyoboi mu Burundi ko mubuvuga mukirengagiza uri mugihugu cyanyu umuhutu ufite ijambo mu Rwanda nuwuhe ko nabitwako Bari mumyanya yubuyoboi aribishushanyo byibipampara gusa

  4. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Niko mwabaye muzi kuzimya izabandi iziwanyu zikongoka kuki mwirengagiza nkana ariko muzi kuvuga ibyabandi ibyanyu byaradogereye ntibibivuga none ubwo busumbane bwamoko mumyanya yubuyoboi mu Burundi ko mubuvuga mukirengagiza uri mugihugu cyanyu umuhutu ufite ijambo mu Rwanda nuwuhe ko nabitwako Bari mumyanya yubuyoboi aribishushanyo byibipampara gusa

  5. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Ntamuhutu nta mututsi mwese muri abarundi

  6. Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
    Ntamuhutu nta mututsi mwese muri abarundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *