Huye: Barembejwe n’inkoni z’abanyerondo baba babishyuza amafaranga y’irondo

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage baravuga ko barembejwe n’inkoni z’Abanyerondo babakubita babaziza amafaranga y’irondo, aho ngo uwo basanze atayafite akubitwa kakahava, ariko ubuyobozi bukaba bwiyemeje guhana abafite iyo myitwarire.

Ubusanzwe mu rwego rwo kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu bice by’ibyaro usanga umuturage arara irondo, mu gihe mu bice by’umujyi, usanga buri kwezi atanga amafaranga yishyurwa abanyerondo b’umwuga.

Mu Murenge wa Tumba, wo mu Karere ka Huye ariko, bamwe mu baturage bavuga ko aba banyerondo baho bahengera igicuku kinishye cyangwa mu rukerera bakabasanga mu ngo zabo, bamwe bakiryamye bakabishyuza aya mafaranga y’irondo rimwe na rimwe bagakoresha ikiboko.

Abaganiriye na Isango Star dukesha iyi nkuru, bavuga ko iyo baje kwishyuza uyabuze bamushorera bakamujyana ku biro by’Umurenge kandi bakagenda bamukubita.

“ Icyo gihe twari turyamye, ari mu rukerera ! Noneho ibaze uri umupfakazi uryamye hamwe n’abana, uri indushyi idafashe noneho umwana agasigara wenyine, Umwana ashobora gukura afite agahinda ku mutima. Rwose ibyo bintu byo kuza kwishyuza butaracya… rwose mutubwirire Moyor ko ibintu biri mu nzego zo hasi bimeze nabi kuko bagakwiye kujya bagendana ikinyabupfura,” uyu ni umwe muri abo baturage.

Mugenzi we nawe yagize ati : “Urumva bazana amahiri ! Noneho kugusanga mu rugo n’ubuhiri uri umuntu w’umugabo, rwose ntabwo aribyo ! Rwose bafate mutekano abe ariwe ujya kwishyuza, naho kugusanga ku buriri uri umuntu w’umugabo, uraryamye hamwe n’umugore n’umwana, noneho ushidutse baguciraho urugi ngo tanga amafaranga y’irondo ! Ubwo se urumva ibyo bakora ari byo !”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nabo nk’ubuyobozi bagiye bumva iby’iki kibazo ariko hashyizweho ingamba. Avuga ko kwishyuza amafaranga y’irondo bitakiri mu nshingano z’abanyerondo, akanemeza ko hari abagiye bahutaza abaturage bagomba kubihanirwa.

Yagize ati : “Icyo twabwira abanyerondo, ntabwo bakwiye guhutaza abaturage uko byagenda kose, kuko byagiye bigaragara mu murenge wa Tumba. Hari abanyerondo barimo abakurikiranywe mu mategeko, hari abahagaritswe muri izo nshingano kubera imyitwarire mibi… turagira ngo tubwire umuturage ko dushyigikiye ko adahutazwa ariko nawe yumve inshingano ye.”

Yakomeje agira ati “ ibikorwa byinshi tugeraho ni uko hari umutekano. Icyo gihe rero iyo babikoze mu buryo butari bwiza, bishobora no gutuma umuturage yumva wa musanzu we awutanga kandi atishimye. Ariko tubashije kwibwiriza, byanakoroha.”

Abaturage bakaba bavuga ko baijijwe izo nkoni mu Murenge wa Tumba, barushaho kwisanzura bagakora batekanye ndetse bakanishyura aya mafaranga y’irondo nta ngingimira bafite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *