Nk’uko raporo yakozwe na Oxfam International, umuryango mpuzamahanga utabara imbabare urwanya ubusumbane, ibigaragaza, Abanyakenya babiri ba mbere bakize cyane bafite umutungo uruta ubutunzi rusange bw’abaturage miliyoni 16.5, ibyerekana icyuho kinini kiri mu butunzi hagati y’abatunzi n’abakene.
Raporo yerekana ko Sameer Naushad Merali yagumanye izina rye ry’umukire wa mbere muri Kenya ufite umutungo wa miliyoni 790 z’amadolari (miliyari 89,6 z’Amashilingi ya Kenya). Bhimji Depar Shah yazamutseho umwanya umwe atwara umwanya wa kabiri n’umutungo wa miliyoni 790 z’amadolari (miliyari 89,6 z’Amashilingi ya Kenya).
Mu bazamutse cyane muri 2019 harimo Jaswinder Singh Bedi na miliyoni 680 (miliyari 77.1 z’Amashilingi) na Mahendra Rambhai Patel (miliyoni 430 z’amadolari / miliyari 48.7 z’Amashilingi), umuryango wabo ufite Ramco Group, ihuriro rifite inyungu mu icapiro, ibyuma, inganda, ibikoresho byo mu biro no mu mitungo itimukanwa.
Nk’uko tubikesha Business Insider, raporo ivuga ko: “Hagati ya 2016 na 2021, umubare w’abantu bafite ubutunzi burenga miliyoni 50 wiyongereye uva kuri 80 ugera ku 120. Umutungo wabo hamwe wavuye kuri miliyari 12.73 ugera kuri miliyari 17.4 z’Amadolari, ukaba wariyongereyeho 36.8%”.
Dore abantu 5 ba mbere bakize cyane muri Kenya nkuko raporo ibigaragaza
1. Sameer Naushad Merali

Merali niwe umuntu ukize cyane muri Kenya, afite umutungo wa miliyoni 790 (miliyari 89,6 z’Amashilingi). Nk’uko Oxfam International ibitangaza, ngo Merali yabaye umuherwe wa bere muri Kenya nyuma yo kuzungura umutungo wasizwe na nyakwigendera Naushad Merali. Merali yubatse ubukungu bwe binyuze mu ishoramari ritandukanye, harimo itumanaho, inganda, ubuhinzi, amabanki n’umutungo utimukanwa.
2. Bhimji Depar Shah

Shah akurikira Merali hafi ku mwanya wa kabiri n’umutungo wa miliyoni 790 z’amadolari (miliyari 89,6). Uwashinze Bidco Group yubatse ubutunzi bwe binyuze mu bucuruzi bw’ibiribwa, nka makaroni zizwi nka Noodies Instant Noodles, ibinyobwa bya Planet Soda, amavuta yo gutekesha ya Kimbo cooking fat n’amavuta yo kwisiga ya Gentle Care.
3. Jaswinder Singh Bedi

Oxfam yashyize umuherwe Bedi fite uruganda rukora imyenda ku mwanya wa gatatu nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Kenya kubera akazi yakoraga mu kuyobora rumwe mu nganda nini zikora imyenda mu gihugu. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 680 z’amadolari (miliyari 77.1 z’Amashilingi).
4. Uhuru Kenyatta

Raporo ivuga ko Perezida Uhuru Kenyatta ari we muntu wa kane ukize cyane muri Kenya ufite umutungo wa miliyoni 530 z’amadolari (miliyari 60 z’Amashilingi). Raporo yongeyeho ko ubutunzi bushobora kuba bufitanye isano n’umuryango mugari wa Kenyatta, ufite inyungu mu nzego zitandukanye, zirimo amabanki, gutunganya amata, ubwikorezi, itangazamakuru, kwakira abashyitsi n’ubutaka.
5. Mahendra Rambgai Patel

Raporo ivuga ko Patel ari uwa gatanu mu baherwe bakize kurusha abandi muri Kenya, n’umutungo wa miliyoni 430 $ (miliyari 48.7 z’Amashilingi) umuryango we ufite Ramco Group, ihuriro rifite inyungu mu icapiro, ibyuma, inganda, ibikoresho byo mu biro ndetse n’umutungo utimukanwa.
NB: Nk’uko uru rutonde rubigaragaza, ubutunzi bwa Kenya buragenda burushaho kwiharirwa n’Abanyakenya bafite inkomoko mri Aziya, nubwo bamwe mu banyenganda bagenda binjira mu bakire bakomeye.



2 Responses
Abaherwe batanu ba mbere bakize kurusha abandi muri Kenya
Ndabona abenshi ari Abahinde.Kandi muli Kenya babayo benshi cyane.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.
Abaherwe batanu ba mbere bakize kurusha abandi muri Kenya
Ndabona abenshi ari Abahinde.Kandi muli Kenya babayo benshi cyane.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.