Ukraine ishobora kuzateza intambara ya 3 y’Isi yose mu gihe yamara kuba umunyamuryango wa NATO igatera Crimea ishaka kongera kuyisubiza nk’uko byatangajwe n’wahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev.
“Kuri twe, Crimea ni igice cy’u Burusiya. Kandi ibyo bizamera gutyo iteka. Kugerageza kose gutera Crimea ni ugutangiza intambara ku gihugu cyacu. Umunyamuryango wa NATO nabikora, bizaba bisobanuye intambara n’ihuriro ry’amajyaruguru ya Atlantika (NATO). Intambara ya 3 y’Isi yose. Icyiza cyuzuye,” ibi Medvedev yabitangarije ikinyamakuru Argumenty i Fakty kuri uyu wa Kabiri.
Crimea yitandukanyije n’u Burusiya nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare muri Ukraine mu 2014. Abanya-Crimea, bganjemo abakoresha ururimi rw’Ikirusiya, batoye muri referandumu kujya ku ruhande rw’u Burusiya ariko Ukraine niyabyemera ahubwo ifata iyi ntara nk’ubutaka bwayo bwigaruriwe n’u Burusiya.
Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ubusabebwo kudakoresha intwaro yahawe n’ibihugu byo mu Burengerazuba mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya butakora kuri Crimea.
Medvedev, kuri ubu wungirije umuyobozi w’akanama k’umutekano k’u Burusiya, yagarutse ku byaba ubwo yavugaga impamvu kwagukira muri Ukraine kwa NATO kuzarushaho guteza akaga kurusa uko Finland na Sweden byakwinjira muri NATO.
Yavuze ko u Burusiya butishimiye ko NATO yakomeza kwagukira mu majyaruguru y’u Burayi, ariko ko byibuze byo bwabyihanganira.
Ati “Ntabwo duteganya kugirana amakimbirane y’ubutaka n’ibyo bihugu cyangwa impamvu ishoboka yabyo. Nibumva bamera neza kurushaho kandi batekanye binjiye mu ihuriro, reka babigire. NATO yamaze kugera hafi y’igihugu cyacu Sweden na Finland bitarimo,”
Ibi ariko arabivuga mu gihe u Burusiya bwigeze kuvuga ko ibi bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi nibyinjira muri NATO, buzohereza intwaro za kirimbuzi muri Baltic.
Medvedev yagize ati “Nta n’umwe ushishikajwe n’ibyo, harimo n’abaturage b’abakandida babiri ba NATO. Kugira Iskander (za missiles) zacu, misile zirusha ijwi umuvuduo n’amato y’intambara atwaye intwaro kirimbuzi ku marembo y’uwo ari we wese ntabwo ari ikintu cyo kwishimira,”
Yakomeje avuga ko ubwiyongere bw’umwuka mubi n’u Burusiya buzatuma hubakwa ibirindiro bya gisirikare muri Finland na Sweden, bigakorwa mu mafaranga yagakwiye gukoreshwa muri gahunda za gisivili aho kuyashora mu bwirinzi, ibintu Medvedev avuga ko bidafite ishingiro kandi bihenze.


