Umutegetsi wo muri Ethiopia yavuze ko Ingabo za Sudani zakoresheje imbunda nini mu gihe cy’imirwano yaberaga mu karere k’iburasirazuba katavugwaho gahana imbibi na Ethiopia, nyuma y’aho Sudani ishinje Ethiopia kwica abasirikare bayo barindwi n’umusivili umwe.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, Sudani yashoboye kwigarurira Jabal Kala al-Laban, agace kegereye umupaka, nyuma y’igitero cya bombe n’igitero cy’indege, nkuko byatangajwe n’umwe mu basirikare ba Sudani utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugana n’abanyamakuru.
Ku wa Mbere, Ethiopia yahakanye ibirego bya Sudani yavuze ko ingabo zayo zafashe kandi zikica abasirikare barindwi ba Sudani n’umusivili, aho gushinja ubwo bwicanyi umutwe witwara gisirkare w’abanyagihugu.
Amakuru aturuka muri leta ya Sudani avuga ko Sudani yatanze ikirego mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni kubera ubwo bwicanyi.
Assefa Ashege, umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano mu Ntara ya Amhara muri Ethiopia, yatangaje ko ingabo za Sudani zakoresheje imbunda ziremereye kuva ku wa Mbere mu gitondo kugeza ku wa kabiri nyuma ya saa sita, ariko nta muntu wakomeretse.
Abaturage babiri baho bavuze ko ingabo za Sudani zimaze kwigarurira Jabal Kala al-Laban kandi zasenye ibirindiro bya gisirikare byaho. Ntibyari byamenyekana niba ibyo birindiro byari iby’ingabo za Ethiopia cyangwa umutwe witwara gisirikare ukorana n’igisirikare cya Ethiopia wo muri Amhara.
Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani ntiyigeze asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga. Umuvugizi wa guverinoma ya Ethiopia, Legesse Tulu, nawe ntiyahise asubiza icyifuzo cyo kugira icyo atangaza.
Abayobozi b’igisirikare cya Etiyopiya bohereje Reuters ku itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere risobanura imirwano yabanjirije iyi, ariko ntacyo bavuze ku bisasu bivugwa byarashwe na Sudani.
Amakimbirane ashingiye ku Karere ka al-Fashqa kari mu mbibi mpuzamahanga za Sudani ariko kakaba gakunze guhingwamo n’abahinzi bo muri Ethiopia, yakajije umurego muri iyi myaka bihuriranye n’ikibazo cya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi gishingiye ku mushinga wa Ethiopia wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nil, ibihugu nka Sudani na Misiri bibona uzatuma amazi y’uru ruzi bikesha ubuzima atazongera kubigeraho uko bikwiye.


