Ntabwo nshobora kujyana abana banjye ku ishuri, sinshobora kujya ku isoko – Umunyarwandakazi uba i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Ubuzima muri Kinshasa bwagendaga neza kuri Zawadi, umubyeyi w’abana babiri waturutse mu Rwanda, kugeza igihe imirwano ibera kure cyane y’aho ari, iteje Abanyekongo kurakarira igihugu cye ndetse na videwo z’abagabo bafite imihoro mu mihanda yo mu mujyi bashakisha Abanyarwanda zikagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ibibazo byatangiye muri Gicurasi, ubwo umutwe w’inyeshyamba za M23 wongeraga kurwana cyane n’abasirikare ba leta mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka uyu mutwe utuje. Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23, u Rwanda rukabihakana.

Mu birometero amagana ugana iburengerazuba, mu murwa mukuru wa Congo, Kinshasa, Zawadi yatashywe n’ubwoba igihe yabonaga amashusho y’imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda kandi akabona abantu azi batangiye gushyira amashusho y’amagambo atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

“Ntabwo nshobora kujyana abana banjye ku ishuri. Sinshobora kujya ku isoko. Ngomba kuguma mu rugo”, uyu ni Zawadi wahawe iri zina kubera kwanga ko izina rye rya nyaryo ryatangazwa kubera impungenge z’umutekano we nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Zawadi ngo ntagishoboye no kujya gukora.

Avugira iwe mu rugo aho amara amasaha menshi y’umunsi n’abana be bato kubera gutinya gupfa gusohoka, yagize ati “Ndetse n’abafatanyabikorwa banjye mu bucuruzi, iyo bambonye, bavuga amagambo y’urwango”.

Mu ntangiriro za Kamena, videwo yakwirakwijwe cyane yerekanaga abagabo bamwe, bitwaje imihoro, bamwe bipfutse mu maso, bafite ibendera rya Congo, bari mu muhanda w’i Kinshasa imbere y’iduka ry’Umunyarwanda.

Indi videwo yafatiwe mu myigaragambyo yabereye muri uyu mujyi ku ya 30 Gicurasi, yerekanaga imbaga y’abantu bangiza ifoto ya Perezida w’u Rwanda.

Abigaragambyaga, barimo bamwe mu banyapolitiki bazwi, basabye ko Ambasade y’u Rwanda yafungwa.

Komiseri wa polisi i Kinshasa, Gen. Sylvano Kasongo, yavuze ko abapolisi bategetswe guta muri yombi umuntu wese wambaye imyenda isa nk’iya gisirikare kandi akagira imyifatire y’iterabwoba, kandi bamwe ngo batawe muri yombi.

Guverineri wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, nawe yasabye abaturage kudatura Abanyarwanda uburakari bafitiye M23 n’u Rwanda.

Ngobila ati: “Ntidukwiye kunyerera muri ayo magambo yo kwanga abanyamahanga kuko yaha urwitwazo abakwitwaza ko Abanyarwanda batotezwa muri Congo, bityo rero ni ngombwa ko tubatabara.”

Yavugaga ko ari byo u Rwanda rwitwaje rutera Congo mu 1996 no mu 1998, ariko aya magambo y’ihumure ntabwo yamaze ubwoba Zawadi.

Ati “Aho ugiye hose, utekereza ko abantu bashobora kukwica, abantu bakugirira nabi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *