Ingabo z’u Burundi muri AMISOM ziracyashakisha imirambo ya bagenzi babo bishwe na Al Shabab

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia zasubukuye kuva kuwa Mbere igikorwa cyo gushakisha imirambo y’abasirikare biciwe mu gitero cya Al Shabab ku brindiro byabo hafi ya El-Baraf ku itariki ya 3 Gicurasi 2022.

Radio Ijwi ry’Abayagihugu (RPA), yatangaje ko kuwa Mbee izi ngabo z’u Burundi zabashije kubona ibisigazwa by’imibiri ya bagenzi babo bane, icyo gikorwa kikaba cyarakomeje no kuri uyu wa Kabiri ushize.

Biravugwa ko iki gikorwa cyitoroheye izi ngabo z’u Burundi ziri muri AMISOM kuko aho zishakishiriza huzuye ibisasu bya mine.

Igitero cya Al Shabab cyo kuwa 03 Gicurasi kikaba cyarahitanye abasirikare b’u Buundi basaga 30, ariko imirambo yari yarabonetse mbere yari irindwi gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *