Kenya: William Ruto yiyemeje kuzakurikirana Uhuru Kenyatta naramuka atsinze amatora

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, Wlliam Ruto, yiyemeje kuzashinga itsinda ry’abacamanza rigomba kuzakora iperereza ku bikorwa na politiki bya Perezida Uhuru Kenyatta naramuka atsinze amatora yo kuwa 09 Kanama, kandi ko azahindura politiki zitandukanye za Kenyatta, ndetse atazatinya kumukurikirana naramuka avuye ku butegetsi.

Muri manifesto ya Klenya Kwanza yatangijwe mu ijoro ry kuwa Kane ushize, Ruto yavuze ko Kenya Kwanza niramuka itsinze amatora mu kwezi gutaha, bazashyiraho itsinda ryo gukora iperereza ku cyo bise kwigarurira leta n’urukiko ruzakurikiana ibyaha byo kunyereza abantu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibi ngo bikaba bisobanuye kuzagenda kuri perezida abazwa uko yayoboye guverinoma nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

William Ruto kandi yiyemeje kuzashinga inkiko umunani, n’itsinda rishinzwe gusuzuma no guhindura politiki za Uhuru Kenyatta.

Mu ngingo yo ‘ Kurangiza Ifatwa rya Leta ‘, aho usanga inyungu z’abantu ku giti cyabo zigira uruhare mu byemezo bifatwa na leta, Ruto asezeranya gushyiraho, “mu minsi 30, iperereza rusange ry’ubucamanza kugira ngo hamenyekane urugero biriho no gutanga ibyifuzo by’ibyakorwa”.

N’ubwo ari Visi Perezida kuva mu 2013, Dr Ruto muri iki gihe nta ruhare rugaragara agira muri guverinoma nyuma y’umwuka mubi hagati ye na Perezida Kenyatta.

Ruto yashinje guverinoma ya Yubile kuba ikorera mu kwaha kw’abantu avuga ko ari udutsiko tw’abagizi ba nabi, abatekamutwe ndetse n’abangiza ubukungu, kandi akaba abashinja kuba inyuma y’izamuka rikabije ry’igiciro cy’imibereho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *