RDC: Col. Cikapa yavuze ku myenda ya gisirikare bivugwa ko yatumwe na François Beya mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rwa François Beya wahoze ari “umujyanama wa perezida mu by’umutekano” rwasubukuwe ku wa gatanu muri gereza nkuru ya Makala, hatangira kwitaba abaregwa. Abacamanza barimo kugerageza kumva ibirego bishinjwa François Beya ukurikiranyweho by’umwihariko “umugambi mubisha” wo kugirira nabi Perezida Félix Tshisekedi, ndetse n’abo bareganwa 4 barimo ‘assistant’ we, abakoloneli babiri ba FARDC ndetse na komiseri mukuru wa polisi. Impaka zari zishyushye hagati y’umushinjacyaha na Colonel David Cikapa, wari umuyobozi wa protocole ya François Beya, ushinjwa kuba yaratumije imyenda ya gisirikare mu Bubiligi.

Kuri Col. David Cikapa Mokili, ngo ibi ni ibintu byahimbwe rwose. Yavuze ko atigeze atumiza cyangwa ngo agure imyenda itatu ya gisirikare mu Bubiligi. Yemeje ashikamye ko atigeze ahabwa itegeko na François Beya ryo kubikora (kugura izo mpuzankano).

Ati: “Ni impano y’inshuti iba mu Bufaransa”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga, Col. Cikapa yanahaye urukiko aderese z’iyo nshuti ye avuga ko yiteguye no kuyisaba gutanga ubuhamya.

Uyu musirikare mukuru ushinjwa, kugeza ubu akaba atarabona n’iyo myambaro yatumije, yahamagariye umushinjacyaha wa gisirikare kwerekana ko ibitandukanye n’ubuhamya bwe, atanga bon de commande n’inyemezabwishyu byerekana ko koko yaguze imyabaro ya gisirikare. Kuba nta yandikomvugo yakozwe ubwo hafatwaga iyo myambaro mu mezi menshi ashize, ngo byateye gushidikanya ku ruhande rw’Ingabo.

Ni yo mpamvu imbere y’urukiko rukuru aho umushinjacyaha wa gisirikare akomeje ibirego bye, yagaragaje imyambaro yafashwe n’ikigo gishinzwe gutwara ibicuruzwa igizwe n’imyenda 5, mu gihe mu nyandiko y’ibirego, yavuze “imyenda 3, ama gilets atatu harimo imwe irinda amasasu, igikapu cyo mu mugongo, umupira wa gisirikare, inkweto 2 za gisirikare n’imikandara ibiri ”.

Ku banyamategeko bunganira abaregwa, ngo nyuma yo kugenzurwa, iyi ni imyenda isanzwe igurishwa mu maduka yose kandi itariho ikimenyetso cyose cyangwa gusa n’imyambaro y’inzego z’umutekano za Congo. Banenze kandi umurimo w’umushinjacyaha bavuga ko ubushakashatsi bwe bwibanze gusa ku bitekerezo bidafite aho bihuriye.

François Beya ntiyigeze yumva. Icyakora, yahamagaje abantu benshi yifuza ko baba abatangabuhamya mu rubanza rwe. Muri bo harimo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka, uw’indege za gisivili, umucuruzi ndetse n’abayobozi bakuru batatu muri polisi y’igihugu. Iburanisha ryimuriwe ku wa Kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *