Sosiyete ikomeye y’Abafaransa irashinjwa gufasha inyeshyamba muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha bo mu Bufaransa barwanya iterabwoba batangiye iperereza ku birego bivugwa ko bishobora gufatwa nk’ubufatanyacyaha mu byaha by’intambara biregwa sosiyete y’Abafaransa, Groupe Castel, muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), nk’uko amakuru aturuka hafi y’iki kibazo yageze kuri Reuters ku wa Gatanu avuga.

Amakuru avuga ko ishami ry’iyi sosiyete ikora ibinyobwa y’Abafaransa rikekwaho kuba ryarahaye amafaranga umutwe w’inyeshyamba z’abanyagihugu.

Umuvugizi wa Groupe Castel yavuze ko iyi sosiyete irimo gukorana byimazeyo n’abayobozi b’Abafaransa kuri iki kibazo kandi ko iperereza ry’imbere nyuma y’ibirego bya mbere nta kimenyetso ryerekanye ku makosa yakozwe.

Iperereza rije rikurikira raporo yashyizwe ahagaragara na The Sentry mu mwaka ushize ivuga ko amashami y’iyi sosiyete yagiranye amasezerano yo guha inkunga y’amafaranga n’imodoka umutwe w’inyeshyamba wa UPC, kugira ngo izabone isoko ry’akarere.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko UPC yishe, yakoze iyicarubozo, ifata ku ngufu, kandi igakura abaturage mu byabo, kandi yishora mu gucuruza intwaro, guca imisoro itemewe n’intambara.

Amakuru akomeza avuga ko iperereza ryatangiriye i Paris ritareba ku mugaragaro iryo tsinda cyangwa abayobozi, ahubwo ko rikorwa ku muntu utazwi kugeza ubu bise ” X”, rikaba ryemerera abashinjacyaha gukora iperereza mu mpande zose.

Groupe Castel, ifite icyicaro mu karere ka Bordeaux, ni imwe mu masosiyete manini ku Isi akora divayi n’ibindi binyobwa bisembuye n’ibidasembuye, igurisha zimwe mu nzoga zizwi cyane muri Afurika. Ikinyamakuru cy’ubucuruzi cy’Abafaransa cyitwa Challenges kibarira umutungo w’umuryango wa Castel muri miliyari 14 z’amayero (miliyari 15 $).

Icyaha cy’ibigo bikomeye

Abategetsi b’Abafaransa, bashyigikiwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, barimo kongera ingufu mu kurwanya amakosa y’amasosiyete afitanye isano n’amakimbirane yo mu mahanga.

Muri Gicurasi, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwanze icyifuzo cy’uruganda rukora sima rw’Abafaransa Lafarge (HOLN.S) cyo gutera utwatsi ibirego by’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu no gushyira mu kaga ubuzima kubera kureka uruganda rwabo rugakomeza gukorera muri Syria nyuma y’amakimbirane yadutse mu 2011 muri iki gihugu.

Uru rubanza rufatwa nk’icyemezo gikomeye cyo kuryoza amasosiyete y’iburengerazuba ibikorwa byakozwe mu gihe byakoreraga mu mahanga.

Iperereza ryatangiye rifitanye isano na Castel, abunganizi ba Sentry, Clemence Witt na Anaïs Sarron babwiye Reuters ko ubushinjacyaha buzashobora kumva abatangabuhamya no gutegeka gusaka no gufatira.

Bati: “Ubu ubushinjacyaha buzatangira iperereza ryabwo hagamijwe kumenya ukuri”.

John Prendergast washinze The Sentry afatanyije n’umukinnyi wa filimi, George Clooney, yagize ati: “Kwunguka mu ntambara byongereye amakimbirane y’igihe kirekire kandi yangiza ku Isi hose, akenshi nta nkurikizi zishingiye ku mategeko no ku mutungo ku babikoze.”

Prendergast yavuze ko iki cyemezo kigomba kwereka amasosiyete mpuzamahanga ko ashobora kuryozwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no mu bihugu bifite ubutabera buke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *