Visi Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto, yibasiwe bikomeye n’abantu batandukanye nyuma yo kuvuga ko ateganya kuzakurikirana mu mategeko Perezida Uhuru Kenyatta naramuka atsinze amatora ya perezida.
Abafatanyabikorwa ba Perezida Kenyatta ndetse n’umufatanyabikorwa we azaba anashyigikiye muri ayo matora ateganyijwe mu kwezi gutaha, Raila Odinga, bafatanyije kwibasira Ruto.
Bayobowe n’umuvugizi wa Azimio, Junet Mohamed, abayobozi batandukanye bibasiye cyane William Ruto bavuga ko ari we ahubwo ugomba gukurikiranwa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.
Junet ati: “Ndababaza abaturage ba Bondo, hagati ya Uhuru na Ruto ninde ukwiye gukurikiranwa? Ndetse n’abana biga mu wa gatatu bazi uwakagombye kubazwa”.
Soma inkuru bisa hano hasi
Guverineri wa Mombasa, Hassan Ali Joho, we yibasiye muri rusange ishyaka rya UDA avuga ko rigizwe n’abantu bafite imico ikemangwa.
Yagize ati: “Niba ushaka umuntu wo guta muri yombi, ihereho. Iki gihugu nticyigeze kibona umuyobozi uhura n’ibibazo bya ruswa kurusha Ruto. UDA yose iri guhura n’ibibazo bijyanye n’ubunyangamugayo.”
Guverineri wa Kitui, Charity Ngilu, we yatesheje agaciro gahunda ya Ruto avuga ko itazigera ibona izuba.
Ati “Biteye isoni kubona umuntu ategura umugambi wo gufunga Uhuru naramuka atsindiye umwanya wa perezida. Ikibazo cyanjye ni iki, mu yihe Kenya azaba perezida?”
Umudepite Maina Kamanda nawe yanenze imigambi ya Ruto avuga ko izamupfubana.


