Transparency International ikoresha ibipimo bya ruswa mu gushyira ibihugu bitandukanye ku Isi ku gipimo cya zero kugeza ku 100; aho zero igaragaza ahari ruswa cyane kuzamura kugeza ku 100 aho igenda iba nkeya. Uyu muryango wakurikiranye ruswa mu nzego za Leta ku Isi kuva mu 1995.
Twabibutsa ko raporo ya CPI iheruka kwerekana ko impuzandengo y’ibipimo ngenderwaho muri Afurika ari amanota 33; ari yo makeya cyane ku Isi nk’uko tubikesha urubuga rwa BusinessInsider.
Hano hasi hari ibihugu byamunzwe cyane na ruswa muri Afrika hashingiye ku rutonde ruheruka
1. Sudani y’Epfo: Ifite amanota 11, ari nayo yo hasi ku Isi
2. Somalia: Ifite amanota 13
3. Libya: Ifite amanota 17
4. Guinea Equatorial : Ifite amanota 17
5. Repubulika ya Demokarasi ya Congo: Ifite amanota 19
6. Burundi: Bufite amanota 19
7. Chad: Ifite amanota 20
8. Sudan: Ifite amanota 20
9. Comoros: Ifite amanota 20
10. Guinea Bissau: Ifite amanota 21
11. Congo: Ifite amanota 21
12. Eritrea: Ifite amanota 22
13. Zimbabwe: Ifite amanota 23
14. Nigeria: Ifite amanota 24
15. Repubulika ya Centrafrica: Ifite amanota 24
16. Guinea: Ifite amanota 25
17. Mozambique: Ifite amanota 26
18. Madagascar: Ifite amanota 26
19. Uganda: Ifite amanota 27
20. Cameroon: Ifite amanota 27



2 Responses
Ibihugu 20 byo muri Afurika byamunzwe na ruswa kurusha ibindi
URWANDA RUFITE ANGAHE?
Ibihugu 20 byo muri Afurika byamunzwe na ruswa kurusha ibindi
URWANDA RUFITE ANGAHE?