Igipolisi cya Uganda kiri gukora iperereza ku mpamvu uwahoze ari minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwine, yabujije abahesha b’inkiko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu Karere ka Kazo.
Bivugwa ko ku wa Gatatu ushize saa cyenda z’amanywa ubwo yari ku muhanda wa Kazo-Rwemikooma ku masangano agana mu rugo rwa Gen Tumwine, abahesha b’inkiko bari bafashe Steven Rwanyabushozi bahagaritswe n’abasirikare bayobowe na Gen Tumwine maze bategeka ko ukekwaho icyaha arekurwa.
Ibi byari bikurikiye ikirego cy’imbonezamubano mu rukiko rw’ibanze rwa Kazo aho umugore witwa Grace Kekyiringa, nyina wa Rwanyabushozi, yashinje umuhungu we gufunga inzira zijya mu rugo iwe.
Kuri iki Cyumweru, itariki 03 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Rwizi, Samson Kasasira yagize ati: “Mu rubanza rwaciwe mu Gushyingo 2021 kandi rwatsinzwe n’uwareze, Kekyiringa, Rwanyabushozi yategetswe kwishyura nyina amafaranga miliyoni 24.”
Kasasira yavuze ko Rwanyabushozi yananiwe kwishyura ayo mafaranga, urukiko rutanga icyemezo cyo kumuta muri yombi kandi abahesha b’inkiko bahabwa amabwiriza ku cyicaro gikuru cya polisi i Kampala ku buryo bwo kubahiriza icyo cyemezo ariko baritambikwa.
Ati “Gen Tumwine yategetse abahesha b’inkiko kurekura ukekwaho icyaha maze ategeka ukekwa kwinjira mu modoka za gisirikare zikoreshwa na Jenerali. Abahesha b’inkiko bafunguye dosiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kazo “.
Arashinja abahesha b’inkiko
Ubwo Daily Monitor dukesha iyi nkuru yamuvugishaga muri iyi weekend ishize, Gen Tumwine yabashinje (abahesha b’inkiko) kwifatanya n’abaguriza amafaranga kugira ngo batere ubwoba kandi bambure abantu amafaranga.
Ati: “Nibyo koko nahagaritse abantu twakekaga ko ari abashimusi kubera ko abahesha b’inkiko batetse imitwe, bakabangikanya, kandi bagakoresha nabi inshingano zabo bitwaje ko bishyuza imyenda”.
Gen Tumwine yavuze ko atazemera ko abayobozi b’inkiko n’abapolisi bamunzwe na ruswa bambura abaturage amafaranga kandi bakabangamira uburenganzira bw’abaturage.
Ati: “Hariho abantu benshi bataka kandi bahangayitse. Nabiganiriyeho na IGP (Umugenzuzi Mukuru wa Polisi), watangije iperereza kuri iki kibazo, bityo birakorwaho iperereza mu bwigenge kandi ibyo byose bizarangira ”.


