Ku nshuro ya mbere,abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke bibutse bagenzi babo bikoreraga bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera inka 8 abo mu miryango y’abo bishwe, basabwa n’umuryango Ibuka kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere kutagarukira kuri izi nka 8 gusa, kuko hakiri imiryango myinshi yarokotse jenoside yakorewe abatutsi itoroye ikeneye korozwa,kimwe n’itagira aho iba cyangwa iba mu nzu zishaje cyane ikeneye kubakirwa, uruhare rw’abikorera rukaba rugikenewe cyane ngo n’abo bandi bafashwe gukomeza kwiyubaka.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba mu murenge wa Bushenge rushyinguyemo imibiri 19.181 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, barimo abarenga 13.000 biciwe ku cyari ikibuga cy’umupira cy’aho Gashirabwoba nk’uko babisobanuriwe n’umukozi ushinzwe imirimo ihoraho y’uru rwibutso,Higiro Donald, muri aba bose hakaba hari harimo n’abikoreraga imirimo inyuranye irimo n’iy’ubucuruzi.
Higiro Donald ati’’ Abicanyi bambuye igihugu amaboko akomeye kuko mu bashyinguye muri uru rwibutso hari harimo n’abikoreraga baharaniraga kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo, bishwe urupfu rubi,bamwe batwitswe nk’uko muri bubyibonere murusura, aha uru rwibutso hubatse honyine, mu kibuga cyari gihari hicirwa abarenga 13.000,kuko ku wa 12 Mata 1994,interahamwe zari ziturutse impande zinyuranye,zazanye n’abasirikare n’abajandarume,bashinga imbunda hariya hafi y’umuhanda, batangira kurasa batababariye n’uruhinja,umusaza cyangwa umukecuru,abarenga 13.000 baricwa.’’

Nyuma yo gusura uru rwibutso kwiyumvira akaga gakomeye cyane Abatutsi barushyinguyemo bahuye na ko,no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirushyinguyemo, mu biganiro byakurikiyeho, birimo icyatanzwe na Muhirwas Alexis wagaragaje ko kwicwa kw’Abatutsi mu Rwanda bitakozwe gusa muri jenoside,ko byanatangiye mbere batotezwa,bitwa amazina abatesha agaciro, bamwe bicwa n’ubundi,abandi bagatwikirwa, bamwe baranameneshwa barahunga,n’abasigaye bakomeza kubaho nk’abatariho kugeza ku ndunduro ya 1994 abarenga miliyoni batikirira muri jenoside.
Yagaragaje ko nubwo byari bimeze bityo, igihugu gicuze umwijima, bamwe mu bana bacyo batihanganiye imibereho nk’iyo y’ivangura,irondakoko,irondakarere,ihezwa mu mashuri n’ibindi bibi byagejeje kuri iyo jenoside,baritanze barayihagarika, bagarura ituze mu banyarwanda,ubu uRwanda rukaba ruhumeka amahoro, ntawe ubyara yumva abe bazicwa igihe umwicanyi ashakiye, buri wese aharanira kwiteza imbere n’abe bose, abatishoboye bafashwa mu mibereho,ntawe ukirebera undi mu ndorerwamo y’amoko.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere Uzamukunda Isabelle, yavuze ko nk’abikorera, bifuje gufatanya n’abandi banyarwanda, by’umwihariko indongozi za Nyamasheke kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka by’umwihariko abikoreraga n’imiryango yabo yishwe icyo gihe no gufata mu mugongo imiryango yabo yarokotse,bayiremera.
Ati’’Muri iki gihe twibuka,natwe turibuka by’umwihariko abari abacuruzi n’imiryango yabo,abikorera bose bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamasheke. Tuzakomeza kubibuka tubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe n’interahamwe zabishe urw’agashinyaguro.’’
Yavuze ko mu gufata mu mugongo abarokotse bo mu miryango y’abo bibuka,bageneye inka 8 bamwe muri bo, kuba iki gikorwa ari ubwa mbere gikozwe kandi urugaga rw’abikorera rumaze igihe muri aka karere, ari uko ngo bari bacyisuganya bakinahuza ibitekerezo, ibikorwa nk’ibi bikaba bitazahagarara,bizakomeza atari mu gihe cyo kwibuka gusa,ahubwo igihe cyose biyambajwe n’akarere hari nk’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ukeneye ubufasha , ngo ntibazajya bazuyaza kugaragaza uruhare rwabo.
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’aka karere Bagirishya JMV, yashimye iki gikorwa,avuga ko izi nka urebye imiterere yazo zitanga icyizere cyo kugira koko aho zikura abazihawe n’aho zibageza, asaba ko ibikorwa nk’ibi abikorera babikomeza kuko hari byinshi bigikenewe ngo bizamure imibereho y’abarokotse.
Ati’’ Ni igikorwa twashimye cyane kuko umubare ungana utya w’inka si benshi bazigenera icyarimwe abarokotse nk’uko byagenze uyu munsi, tukifuza ko hari n’ibindi bakomeza kudufashamo ngo imibereho y’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi irusheho kuba myiza, nko gukomeza kuboroza amatungo maremare n’amagufi kuko hari abo usanga bakeneye amagufi badakeneye amaremare, gufasha mu kubakira abatagira aho baba cyangwa ababa mu nzu zishaje cyane, n’ibindi uko bizagenda bigaragara n’ubushobozi buboneka.
Ibi Umuyobozi w’uru rugaga Uzamukunda Isabelle yabyemeye,avuga ko ubwo intangiriro igenze neza nta kabuza n’ibindi bizagenda neza kuko abikorera igihugu cyabahaye ubushobozi bwo kugira aho bikura n’aho bigeza mu iterambere, barakorera mu mutekano usesuye, bagakora neza bunguka, ko ntacyatuma batagira uruhare muri ibi bikorwa byose bizamura abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Tuyisenge Valery utuye mu murenge wa Nyabitekeri wiciwe musaza we wari umucuruzi avuga ko yari abafatiye runini,avuga ko kuba atari yoroye byamubabazaga cyane, kuba abonye itungo hari impinduka nziza rigiye kuzana mu mibereho y’umuryango we.
Ati’’ Ndanezerewe cyane kuba urugaga rw’abikorera ruturemeye. Ni inka bigaragara ko zitanga icyizere cy’icyororo cyiza. Agasambu gato mfite ngiye kukabonera ifumbire kandi iyi nka nizera ko nzayikuramo isambu nini izantungira umuryango, n’amata azayiturukaho akazatugirira akamaro nk’uko twabyifuzaga, mbese izadufasha gukomeza kwiyubaka, tugasaba ko n’abo zitarageraho bakwibukwa.
Kugeza ubu abamaze kumenyekana bikoreraga bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, muri aka karere ni 167,amakuru akaba agikomeje ngo niba hari n’abandi bamenyekane, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie akavuga ko nubwo Leta ikora ibishoboka byose ngo yomore ibikomere by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, uruhare rw’abikorera muri ibi bikorwa ari ntagereranywa,ruzakomeza gukenerwa igihe cyose, aho na we yabashimiye iyi ntambwe nziza bateye, asaba n’abandi kugera muri iki kirenge.


