Hari amafoto atandukanye yaciye agahigo ko kumenyekana cyane hirya no hino ku isi haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi mbuga za interineti no mu itangazamakuru muri rusange. Iyi foto igaragaza abaturage bo muri leta ya Philippnine guhera mu myaka yashize, ikaba yaragarutse ku rutonde rw’amafoto yafotoranywe ubuhanga ndetse yakoze ku mitima ya benshi. Aba biganjemo abagizi ba nabi bafungiranye mu nzu bazira guca abantu imitwe, gushimuta no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe hari hategerejwe ubutabera bwabo. Iyi ni ifoto y’abanyeshuri bari bapakiye mu ikamyo bavuye mu rugendo rwo gushyingura ivu rya fidel castro mu myaka yashize, iyi foto na yo ikaba yarongeye kugarurwa muri uyu mwaka nk’ifoto zavugishije benshi. aha ni mu ntara ya Las Tunas muri CUBA
Aya mafoto asaga 800, harimo ay’ingenzi cyane ashobora no kugira abo abangamira bitewe n’ibyo yasobanuraga cyangwa aho yafatiwe bityo akaba abanzirizwa n’ifoto y’umupolisi warashe uwari Ambasaderi w’u Burusiya mu bihugu cya Turukiya, Andrei Karlov ari nay o iza ku mwanya wa mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba ni ba rushimusi bo mu gihugu cya Mozambique, nyuma yo gutabwa muri yombi bamaze kuraza imvubu 2 mu gihe hari hamaze gusohoka itegeko ribuza ibikorwa nk’ibi byo kwica inyamaswa. Iyi foto yafatiwe mu gihugu cy’u Burusiya mu minsi yashize ubwo inzu y’uyu mugore n’umugabo yafatwaga n’inkongi y’umuriro bahunga Iyi foto na yo ni iy’umuryango warimo uhunga iwabo mu ntara ya Mosul muri Iraq aho ubwicanyi bwarimo bujya mbere. bikaba bigaragara ko aho baturukaga harimo hashya nabo bajya gushakisha ubuhungiro. Iyi foto na yo yafatiwe mu gihugu cya Iraq mu mpera z’umwaka wa 2016. igaragaza umugore bisa naho afite umutima uhagaze kubera ibyarimo bikorerwa mu gace atuyemo ka Gogjali, aho ibiturika byarimo byibasira inyumako hafi ye Iyi foto na yo igaragaza umugabo bari kumenaho amata bamuvura urusenda yari yamenweho mu myivumbagatanyo yari yakorewe mu mujyi wa Cannon Ball muri Amerika iyi foto na yo yongeye kugaragara mu mafoto yamenyekanye cyane, aho uyu musore Kai Oliver Pfaffenbach w’umunyajamaica yatsindiraga igihembo cy’uwirutse metero 100 mu gihe gito mu marushanwa yabereye Lio de Janeiro Iyi foto nayo yafashwe mu mpera z’umwaka ushize, igaragaza akanyamasyo ko mu mazi karoba amafi kifashishije urucundura mu gace ka Canary Islands mu gihugu cya Esipanye
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mafoto afatwa nk’amafoto adasanzwe kuko agenda asumbana mu kugira amanota menshi ku isi hagendee ku makuru ayavugwaho, aho yafatiwe n’ibindi. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Nsengimana@Bwiza.com