Ku mugoroba w’uyu wa 4 Nyakanga 2022, mu murenge wa Nyagatare ho mu karere ka Nyagatare hafatiwe umubyeyi wonsa uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko witwa Bamurebe Claudine, akwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Ubwo twahageraga, abaturage bari bicaje Bamurebe ku gatebe ari konsa, ababwira ko nta bwoba na buke afite bwo kuba yafungwa.
Bwiza.com yamenye ko Bamurebe yafashwe ubwo yari amaze kubitsa kuri telefone amafaranga 7000 arimo inoti imwe y’2000 n’indi y’5000 ku bakozi (agents) babiri.
Umwe muri aba bakozi yasobanuye ko Bamurebe yaje abasaba kumubikira. Yagize ati: “Yaje ampa amafaranga ngo mubikire ndabikora, maze akajya areba muri telefone ambwira ko ataraza, maze nyuma ahita ambwira ko yayabonye. Mu by’ukuri ntabwo yajyaga kuri telefone yari afite, ahubwo ni indi yakoresheje ngo tuyashyireho kuko narebye, nta simu kadi yari iri muri telefone.”
Yakomeje avuga ko akimara kuyakira yayafashe akumva ntasanzwe, maze ahita atangira gukurikira Bamurebe aho yari agiye, na we atangira kumukwepera ahari umwijima, gusa byarangiye amufashe.
Amaze kumufata, uyu mukozi ngo yahamagaye mugenzi we bakorera hamwe, amusaba gusuzuma amafaranga Bamurebe yamuhaye nib anta miganano yamuhaye, asanga koko yayamuhaye.
Polisi yaje guta muri yombi Bamurebe, imujyana kuri sitasiyo ya Nyagatare. Abakozi bari bamubikiye aya mafaranga basabwe kugeza ikirego ku rwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.
Mu cyumweru gishize na bwo muri Nyagatare, hafunzwe umukozi ushinzwe serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga, akurikiranweho gutunga amiganano.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


