Rutahizamu Iñaki Williams ukinira Athletic Bilbao yo muri Espagne, yatangaje ko yemeye gukinira ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars) mbere y’uko yitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Iñaki Williams ni umwe muri ba rutahizamu bamaze igihe bitwara neza muri shampiyona ya Espagne.
Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko uzwiho kutarangwa n’imvune, yavukiye i Bilbao ho mu ntara ya Basque muri Espagne; ariko ku babyeyi b’abanye-Ghana.
Williams yanakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne y’abatarengeje imyaka 21, gusa ntiyagira amahirwe yo guhamagarwa mu kipe nkuru yigeze gukinira umukino wa gicuti ikina na Bosnia muri 2016.
Yemeje ko yafashe icyemezo cyo gukinira igihugu akomokamo binyuze muri videwo yatambukije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Ndumva igihe cyanjye kigeze ngo nshake inkomoko yanjye, muri njye ubwanjye, Afurika na Ghana isobanuye byinshi kuri njye no ku muryango wanjye. Ndashaka gusubiza igice gito cya buri kimwe yaduhaye, kubera ko Ghana yagize uruhare rukomeye mu kungira uwo ndi we nk’umuntu, nk’umuhungu ndetse n’umuvandimwe.”
“Uyu munsi urugendo rushya ruratangiye. Kuva aka kanya nzarinda umwambaro wa Ghana n’ubushake bwanjye bwose kandi ntange ibyo mfite byose. Ndi umwe muri Black Stars.”
Williams yemeye gukinira Ghana agomba gukinira mu Gikombe cy’Isi, mu gihe yari isanganywe ikibazo gikomeye ku ruhande rw’ubusatirizi bwayo.
Ghana iherereye mu tsinda H isangiye na Uruguay, Portugal na Koreya y’Amajyepfo.


