Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Caméroun Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo wigeze gukinira ikipe y’Igihugu cye.
Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo, yari asanzwe akina hagati mu kibuga mu kipe ya Colombe Sportive du Dja et Lobo y’iwabo.
Bivugwa ko Rayon Sports izamutangaho Frw miliyoni 10, agasinya amasezerano y’umwaka umwe.
Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo w’imyaka 25 y’amavuko, yakiniye Caméroun y’abakina imbere mu gihugu [ya CHAN] imikino itari mike.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha aje gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Rayon Sports.
Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi imaze gusinyisha abakinnyi barindwi kuva iyi mpeshyi yatangira.
Barimo Rafael Osaluwe Olise, Ishimwe Ganijuru Elie na Mucyo Didier bakiniraga Bugesera FC; Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC, Hirwa Jean De Dieu wakiniraga Marines FC na Tuyisenge Arsène wavuye muri Espoir FC.


