Umuyobozi wa EP Kageyo Uwimana Vedaste avuga ko kuva ku wa 5 Nyakanga umwana atigeze agaruka ku ishuri mu bizamini

Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se

Sangiza iyi nkuru

Kuri Sitasiyo ya polisi ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo witwa Nsanzabera Pierre w’imyaka 39 y’amavuko,wo mu mudugudu wa Nyarugenge,akagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi muri aka karere,akekwaho gutwika umwana we witwa Habumugisha Pacifique w’imyaka 12, wiga mu wa 5 ku ishuri ribanza rya Kageyo muri aka kagari, amuziza amafaranga 70.000 ngo akeka ko yamwibye.

Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yabitangarijwe n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kageyo Uwimana Vedaste, ngo uyu mwana wari watangiranye n’abandi ibizamini ku wa 27 Kamena, ku wa 5 Nyakanga mugitondo se yaje ku ishuri amubwira ko aho yari yashyize amafaranga 70.000 yayabuze,agakeka ko uwo mwana we mukuru mu bana 4 afite ari we waba wayatwaye, cyane cyane ko ngo hari agatelefoni na sharijeri yamubonanye,akibwira ko yakaguze muri ayo mafaranga yamwibye.

Uyu muyobozi ngo yamubajije impamvu batazanye ngo umwana abe yakora n’ikizamini,amubwira ko agiye kuzana na nyina ari bwo yahise abahamagara baraza kuko ngo batuye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku ishuri, bahageze umwana ngo avuga ko yemera amafaranga 33.000 arimo 25.000 yagurije umwe mu bo bigana, andi 6000 yaguze agatelefoni, n’andi 2000 yaguze sharijeri,byombi abiguriye abandi bana bigana, ayandi atayazi.

Umuyobozi wa EP Kageyo Uwimana Vedaste avuga ko kuva ku wa 5 Nyakanga umwana atigeze agaruka ku ishuri mu bizamini
Umuyobozi wa EP Kageyo Uwimana Vedaste avuga ko kuva ku wa 5 Nyakanga umwana atigeze agaruka ku ishuri mu bizamini

Ubuyobozi ngo bwatumyeho abana bavugwaga,uwavugwagaho kugurizwa amafaranga 25.000 arayahakana, abaguriwe telefoni na sharijeri bo barabyemera, umuyobozi w’ishuri mu kubikemura ababwira ko atabwira umwana kugarura amafaranga 25.000 atemera,icyakora abamugurishije telefoni na sharijeri byo abibasubiza bakamusubiza amafaranga ye, umugabo yakumva atanyuzwe akagana inzego z’ibanze.

Diregiteri Uwimana Vedaste ati’’ Yahise atahana n’umwana we mu kanya numva abanyeshuri bavuga ngo yamutwitse. Twahise twohereza umuntu kureba niba ari byo koko asanga nta muntu n’umwe uri mu rugo, ejo ku wa 7 Nyakanga ni bwo Gitifu w’akagari yampamagaye ambwira ko bagiyeyo bagasanga umwana yaratwitswe ibiganza byombi, amaze iminsi 2 abitwitswe, nta no kujya kumuvuza,ambwira ko bahamagaye inzego zishinzwe umutekano zigiye kuza kumujyana,umwana akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza kuko arembye cyane.’’

Avuga ko ibizamini atakoze guhera ku wa 5 Nyakanga ari 4, ko ku bw’amahirwe niyoroherwa azaza bakareba icyakorwa,ariko ko ubuyobozi n’abanyeshuri bose bababajwe cyane n’iryo yicarubozo umwana yakorewe, cyane cyane ko uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi kuri santere y’ubucuruzi ya Rubyiruko muri uyu murenge,atayobewe ko gutwika umwana kuriya binahanwa n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasovu Niyonizeye Théogène,yemeje aya makuru,avuga ko ubwo yabimenyaga mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga abibwiye n’umukuru w’umudugudu waho, byahuriranye ko bwari bunake ari ho bakorera ubukangurambaga bwa mitiweli, bagezeyo babimubajije abihakana avuga ko ari amzi y’ubugari yamutwitse asunitse urukwi bari bayatekesheje,ko atari we wamutwitse,aza kubyemera nyuma ku bwa burembe.

Ati’’ Namuhamagaranye n’umugore we n’uwo mwana, mubaza uko byagenze ambwira ko umwana yatwitswe n’amazi y’ubugari ubwo yasunikaga urukwi bari bayatekesheje, n’umwana na nyina babanza kubimbwira batyo,ariko ngo yari yababwiye ko nibibeshya bakavuga ukuri ajya gufungwa atabasizemo umwuka,bagira ubwoba babanza kubeshya.’’

Yarakomeje ati’’ Nabonye bose babeshya mbashyira ku ruhande ngahamagara umwe umwe, ni bwo umwana yaje kuvugisha ukuri,ambwira ko se yamurambitseho amababi y’inturusu yumye, ayamushyira hejuru y’ibiganza birambitse byubitse, arasiraho umwambi w’ikibiriti,umwana arashya arakongoka, nyina aje na we avuga ko ari ko byagenze ariko byabaye adahari atashye asanga umwana yabaye atyo.

Umugabo wari wakomeje kunangira na we agezeho arabyemera,avuga ko yamutwikishije amababi y’inturusu n’umwambi w’ikibiriti nk’uko umwana yabivuze, anavga ko muri ayo mafaranga,uretse ayo 33.000 umwana yemera,ngo hari n’andi 25.000 yaguze ihene,ariko umwana yo ntiyayemeye,na yo turacyakurikrana ngo tumenye koko niba n’iyo hene yaraguzwe n’aho irherereye.’’

Yongeyeho ati’’Kubera ko ari urugo rusanganywe amakimbirane, ngo umugabo yabateye ubwoba ko nibabivuga abakuramo umwuka, baraceceka,icyakora uwo mugore twamugayiye ko ataciye ku ruhande ngo abivuge bikurikiranwe n’umwana avuzwe. Umugabo yashatse kuducika, duhamagara inzego z’umutekano ziramudufasha,ashyiikirizwa RIB,ajyana n’umugore we n’uwo mwana ngo bagire ibyo basobanura, umugabo baramusigarana,umwana agejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza basanga yababaye cyane bamwohereza ku bitaro bya Kibogora ubu ni yo ari kuvurirwa.’’

Nsanzabera Pierre yahise atabwa muri yombi
Nsanzabera Pierre yahise atabwa muri yombi

Uyu mugabo bivugwa n’uyu muyobozi ko yari asanzwe yarananiranye mu mudugudu,kuko uretse amakimbirane y’urudaca n’umugore we,ngo yari anaherutse gushaka gusagararira abanyerondo,ngo akaba yaranabujije umugore we kugera aho acururiza ngo anamenye uko bigenda,akamwima ijambo kuri ubwo bucuruzi, bagakeka ko n’ibi ngo yaba yabikoze yabigambiriye nubwo bategereje ibizava mu iperereza, ubuyobozi bwaboneyeho gusaba abaturage kugana ibigo by’imari begerejwe, cyane cyane ko bafite SACCO hafi yabo, bakajya babitsamo amafaranga,aho kuyabika mu ngo, byanatera abana ibishuko byo kuyatwara,bigateza ibibazo nk’ibi byanageza ku bumuga bwa burundu cyangwa ku rupfu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie ,yatangarije Bwiza.com ko aya makuru bayamenye,ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi,umwana , ari kwitwabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kibogora, ko byose ubuyobozi bw’akarere bubikurikiranira hafi.

Ati’’ Ni inkururu ibabaje cyane yatugezeho kuko kiriya si igihano ni iyicarubozo. Inzego z’umutekano zatabaye zimuta muri yombi,umwana ari mu bitaro bya Kibogora ari kwitabwaho n’abaganga.

Turasaba abaturage kwita ku burere bw’abana babo,umwana yanakosa agahanwa bya kimuntu ntahabwe ibihano by’iyicarubozo nka biriya kuko binahanwa n’amategeko,kuko nubwo umwana yaba ari uwe ariko ni n’uw’igihugu,ntikigombo kurebera akorerwa ubugome ndengakamere nk’ubwo.’’

Kubyerekeranye n’ibizamini avukijwe,uyu muyobozi yavuze ko bari kubiganiraho n’inzego zishinzwe uburezi, ko nakira ibindi bizarebwa uko byakemuka,akabona amanota nk’uko bizagenwa n’ubuyobozi. Uyu mugabo naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa ingingo ya 28 y’itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31.8.2018 ryo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti’’

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke,cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri(2) ariko kitarengeje imyaka itatu (3),n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi y’ibihumbi Magana abiri ( 200.000 frw) ariko atarenze ibihumbi Magana atatu(300.000).

Iyo ngingo ikomeza igira iti’’ Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko,iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga,igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi(7) ariko kitarengeje imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya miliyoni imwe( 1.000.000 frw),ariko atarengeje miliyoni ebyiri ( 2.000.000 frw). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu igihano kiba igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se
    Nukuri uyu mugome nahamwa nicyaha akatirwe urumukwiye,Kuko ubu nubugome burenze ukwemera.

  2. Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se
    Nukuri uyu mugome nahamwa nicyaha akatirwe urumukwiye,Kuko ubu nubugome burenze ukwemera.

  3. Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se
    Nukuri uyu mugome nahamwa nicyaha akatirwe urumukwiye,Kuko ubu nubugome burenze ukwemera.

  4. Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se
    Nukuri uyu mugome nahamwa nicyaha akatirwe urumukwiye,Kuko ubu nubugome burenze ukwemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *