Ubunyamaswa 7 bwakozwe mu bucakara
Ni inkuru nyinshi cyane zagiye zivugwa ku mabi yakorewe abirabura mu gihe cy’ubukoloni. Bamwe baricwaga, abandi bagakoreshwa imirimo y’ingufu ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima, kimwe n’abagizwe ibikoresho byo kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 8 bibabaje byaranze ubucuruzi bw’abirabura, bituma bamwe barira cyangwa bakibaza niba koko byarakozwe n’ikiremwamuntu. 1. Mu gihe cy’icuruzwa […]
Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi

Karangwa Eugène w’imyaka 53, warokokeye jenoside yakorewe Abatutsi i Gihundwe mu karere ka Rusizi ari ho akinatuye n’ubu, avuga ko inka aherutse kuremerwa n’ibitaro bya Gihundwe yayifashe nk’ibitangaza by’Imana, kuko ngo nyuma y’uko interahamwe ziriye inka 15 zose bari boroye iwabo, zikamwicira n’abarenga 15 mu muryango we barimo se umubyara, yanagerageza kongera korora muri 2000 […]
Perezida Kenyatta yasubije Ruto wavuze ko yigeze gushaka kumukubita urushyi
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasubije Visi Perezida we William Ruto uherutse gutangaza ko hari ubwo yashatse gukubita uyu Mukuru w’Igihugu urushyi. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2022, hasohotse ijwi rya Ruto ry’igihe yari mu nama n’abakuru mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Karen mu murwa mukuru, Nairobi. Muri iryo jwi, Ruto yababariraga […]
Umukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi yabaye uwa 9 Rayon Sports isinyishije
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Umurundi Mbirizi Eric usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu cye, Intamba mu Rugamba. Mbirizi wakiniraga ikipe ya Le Messager de Ngozi; asanzwe akina mu kibuga hagati nk’umukaseri (numĂ©ro gatandatu). Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri. Amakuru avuga ko iyi kipe yamutanzeho miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba umwe mu bakinnyi bane […]
Gasabo: Batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutwika isoko ryo mu gakiriro

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gushaka gutwika isoko ryo mu gakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022. Twagirayezu ThadĂ©e uyobora ishyirahamwe ADARWA rikorera muri aka gakiriro, asobanura ko mu masaa yine y’ijoro ari bwo yahamagawe, amenyeshwa ko hari abagerageje […]
Rusizi: Ikirego cy’Umushinwa wasabaga gukuraho icyemezo cy’urukiko cyatewe utwatsi
Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi mu ntangiriro z’iki cyumweru rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Umushinwa n’uwo bareganwa cyo gukuraho icyemezo bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi nta shingiro gifite. Ku itariki ya 30 Werurwe 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umushinwa witwa SHUJUN SUN igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) ndetse ruhanisha n’Umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano […]
Nyamasheke: Umwana wiga mu wa 5 arembeye mu bitaro bya Kibogora nyuma yo gutwikwa ibiganza byombi na se

Kuri Sitasiyo ya polisi ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo witwa Nsanzabera Pierre w’imyaka 39 y’amavuko,wo mu mudugudu wa Nyarugenge,akagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi muri aka karere,akekwaho gutwika umwana we witwa Habumugisha Pacifique w’imyaka 12, wiga mu wa 5 ku ishuri ribanza rya Kageyo muri aka kagari, amuziza amafaranga 70.000 ngo […]
Umusirikare muto wa Uganda azajya ahembwa amashilingi miliyoni 1 ku kwezi
Leta ya Uganda irateganya kwemeza iyongezwa ry’umushahara mu gisirikare cy’igihugu, UPDF, aho umusirikare muto azajya ahembwa amashilingi miliyoni imwe ku kwezi. Ikinyamakuru Nile Post gisobanura ko amakuru cyahawe n’umwe mu bakomeye muri Minisiteri y’ingabo avuga ko uyu mwanzuro umaze igihe utegurwa kandi ukaba uteganywa gushyikirizwa inzego bireba zigatangira kuwushyira mu bikorwa. Umusirikare w’ipeti rya Private […]
Ntabwo dukeneye aba bantu b’imburamumaro hano-Dr Besigye

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ari we Warren Kizza Besigye Kifefe, uzwi nka Colonel. Dr. Kizza Besigye, avuga ko kugira ngo igihugu gihangane n’ikibazo cy’ibyangombwa nkenerwa byahenze, hagabanywa umubare w’abaminisitiri n’abajyanama ba perezida yavuze ko ” Ari imburamumaro.” Daily Monitor yanditse ko Besigye asanga umubare w’abategetsi ari munini, […]
Umuriro wongeye kwaka hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kanyabusoro
Intambara yongeye kwaduka hagati ya FARDC na M23, ahitwa Kanyabusoro, mu birometero bitanu uvuye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo n’agace ka Kazuba. BBC yemeje aya amakuru ko impande zombi zasakiranye ” Amakuru ava muri ONU avuga ko kuwa Kane M23 yateye FARDC mu birindiro byayo ahitwa Kanyabusoro.” Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’iminsi ibiri […]
Japan’s ex-Prime Minister Shinzo Abe shot dead
The country’s longest serving Prime Minister, Shinzo Abe, was delivering an election campaign speech when he was shot in Nara Province and died later. Shinzo Abe has succumbed to his wounds after being shot while delivering an election campaign speech in the city of Nara, local media reported. The NHK broadcaster and the Kyodo news […]
Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola yapfuye
JosĂ© Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, yapfuye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi mike arembye. Uyu mukambwe w’imyaka 79 y’amavuko yaguye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne. Urupfu rwe rwemejwe na Perezidansi ya Angola, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook. Perezidansi ya Angola yavuze ko yaguye mu bitaro bya Teknon Clinic […]
Umujyi wa Kigali wasobanuriye Sena uko witeguye kugabanya umuvundo w’imodoka
Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kubaka indi mihanda yo hejuru n’imihanda y’ibice bibiri bibiri by’imodoka zijya mu kerekezo kimwe cyangwa ikindi mu rwego rwo kurushaho kugabanya umuvundo w’imodoka mu murwa mukuru. Izi gahunda z’ubwubatsi zashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 7 Nyakanga, Umujyi wa Kigali wasubizaga komisiyo ihoraho ya Sena ishinzwe […]
Musanze: Haravugwa urupfu rw’umugabo wasanzwe yapfiriye ku kagari

Umugabo witwa Barata uri mu kigera cy’imyaka 60 , wakoraga akazi k’izamu ku kagari ka Kabeza, umurenge was Cyuve mu karere ka Musanze, yasanzwe yishwe aho yarariraga ku biro by’akagari. Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu rukerera two kuri uyu was gatanu, tariki ya 08/07/2022 saa Kimi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umukozi ku kagari ka […]
Pas de cessez-le-feu ni d’accord signĂ© Ă Luanda – Biruta
Le ministre rwandais des Affaires Ă©trangères, Vincent Biruta, a dĂ©menti les informations selon lesquelles un accord aurait Ă©tĂ© signĂ© ou un cessez-le-feu convenu entre le Rwanda et la RD Congo lors du sommet tripartite du 6 juillet qui s’est tenu dans la capitale angolaise, Luanda. Dans un tweet envoyĂ© par le ministre, il a condamnĂ© […]
Burundi: Leta yiyemeje guca burundu abasabirizi n’abana bo mu mihanda muri Bujumbura
Abayobozi b’u Burundi kuri uyu wa Kane ushize batangaje ko umukwabu w’igipolisi wo kurundanya abasabirizi mu Mujyi wa Bujumbura utazahagarara kugeza baciwe burundu mu mihanda. Abasabirizi bagera kuri 300 n’abana bo mu mihanda batawe muri yombi hagati yo kuwa Gatatu no kuwa Kane, nk’uko byatangajwe n’Ihuriro ry’amashyirahamwe arengera abana (FENADEB), umuryango uhuriyemo imiryango 70 itegamiye […]
RDC yabujije abaturage kunenga Perezida mu gihe cy’intambara
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yabujije abaturage kunenga Umukuru w’Igihugu mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa guverinoma akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya ni we wabibabujije. Muyaya yagize ati: “Twebwe turi mu butegetsi […]
U Rwanda rwamaganye RDC iri gukwiza ibihuha by’uko rwasinye amasezerano ahagarika imirwano ya M23
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yanyomoje Congo Kinshasa ikomeje gutangaza ko i Luanda muri Angola hasinyiwe amasezerano asaba M23 guhagarika imirwano na FARDC; avuga ko atari byo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahuriye i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku kibazo […]
Beni: Igitero cy’inyeshyamba ku kigo nderabuzima cyaguyemo abantu 13
Abantu 13, barimo abarwayi 4, baguye mu gitero gishya cy’inyeshyamba ku kigo nderabuzima mu ijoro ryo ku wa kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Nyakanga 2022 i Lume, mu murenge wa Ruwenzori muri Tertwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru. Abagizi ba nabi bateye umujyi ahagana mu ma saa tatu n’iminota 20 z’ijoro, nk’uko […]
Shinzo Abe yapfuye nyuma yo kurasirwa mu ruhame
Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yapfuye, nyuma yo kurasirwa mu ruhame kuri uyu wa Gatanu. Abe yarasiwe mu mujyi wa Nara aho yagezaga ijambo ku baturage. Televiziyo y’igihuhu (NHK) mu kanya kashize ni yo yatangaje ko yapfuye. NHK yatangaje ko urupfu rwa Shinzo rwemejwe n’umwe mu bayobozi b’ishyaka Liberal Democratic Party wavuze […]
Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini wayoboraga UEFA bagizwe abere
Urukiko rwo mu gihugu cy’u Busuwisi kuri uyu wa Gatanu rwagize abere Umusuwisi Sepp Blatter n’Umufaransa Michel Platini, nyuma y’igihe bakurikiranweho ibyaha bya ruswa. Blatter yahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), mu gihe Platini yahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA). Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bwari bubakurikiranyeho ibyaha by’uburiganya mu […]
Huye: Uwashinjwaga gukubita umugore we bikamuviramo urupfu yakatiwe imyaka 20 y’igifungo
Urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 06 Nyakanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Shumbusho Egide icyaha cyo gukubita umugore babanaga bikamuviramo urupfu, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni zirindwi. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko n’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo […]
Rayon Sports igiye kugura abanyamahanga bane bakinira amakipe y’ibihugu byabo
Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports, Frnacis Haringingo, atangaza ko bari mu biganiro n’abakinnyi bane b’abanyamahanga, basanzwe bakinira amakipe amakuru y’ibihugu byabo. Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 8 Nyakanga, Haringingo yavuze ko iyi gahunda ihari. Ati ” Kugura abanyamahanga bane bakinira amakipe y’ibihugu byabo. Ni abakina mu busatirizi no mu hagati.” Abajijwe ibihugu abo […]
Uganda: Yashimutiwe kwa muganga afatwa ku ngufu aranicwa
Abarwayi n’abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Kakindo IV bakangaranye nyuma y’aho umugore wari urwarije abana be babiri muri iri vuriro yarishimutirwagamo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize, agafatwa ku ngufu akanicwa. Umurambo wa Constance Kyasimiire wasanzwe washyinuwe igice mu busitani buri mu Kagari ka Kyakachwende, mu Mujyi wa Kakindo nyuma y’amasaha aburiwe irengero ashakishwa […]
Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
Umunyapolitiki Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasaba abayobozi b’igihugu cye gutegura intambara hagati y’ingabo n’iz’u Rwanda, agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro. Ni nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahujwe na Perezida wa Angola, JoĂŁo Lourenço, bemeranyije guhoshya umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibi […]
Mu mafoto: Uko byari byifashe igihe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yaraswaga

Shinzo Abe wahoze ari minisitiri w’Intebe w’u Buyapani kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Nyakanga yarashwe ubwo yariyagiye kwiyamamaza mu Mujyi wa Nara. Radio na Televiziyo bya leta, NHK, byavuze ko Abe w’imyaka 67 yarashwe n’umuntu wari witwaje imbunda amuhereye mu mugongo kubw’amahirwe ntiyahita apfa akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga. Umugabo wamurashe w’imyaka 41, usanzwe ari […]
Ibikubiye mu masezerano y’i Kigali M23 yagiranye na RDC mu 2019
Muri Nyakanga 2019, François Beya wari umujyanama wihariye wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu by’umutekano, yashyizeho itsinda ryari rishinzwe kujya mu biganiro n’u Rwanda byerekeye ku bahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baruhungiyemo. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabonye inyandiko zibyemeza, gisobanura ko iri tsinda ryari riyobowe na General Delphin Kahimbi wari ukuriye ubutasi (yapfuye muri […]
Byinshi kuri Maj Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 wigeze kuba umucanshuro, mwarimu w’Igifaransa

Major Willy Ngoma ni Umuvugizi wa M23 gusa nta byinshi azwiho muri rubanda, ingingo ituma bamwe bibaza uwo ari we. Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga witwa MĂ©lanie Gouby, agira ibyo avuga ku buzima bwe. Maj. Willy Ngoma ni muntu ki? Willy Ngoma yakuriye i Kinshasa arerwa n’umwe mu basirikare bahoze mu ngabo za Mobutu Sese Seko […]
Impamvu icyaha cyo gusebya abayobozi b’abanyamahanga cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana
Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gukura mu gitabo cy’amategeko ahana, ingingo itanga ibihano by’igifungo ku bakekwaho icyaha cyo gutuka abayobozi bakuru b’abanyamahanga. Iryo tegeko ryateganyaga ko uhamijwe icyo cyaha ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5. Iyo ngingo yagiraga iti “Ukoza isoni cyangwa gutuka Abakuru b’ibihugu by’amahanga cyangwa abahagarariye ibihugu by’amahanga cyangwa abahagarariye […]
Perezida Ndayishimiye yahinduye abavugizi be
Prezida Evariste Ndayishimiye w’ u Burundi yashyizeho abavugizi be bashya; aho umushya muri iyo mirimo ari Alain Diomede Nzeyimana, akaba yungirijwe na Doriane Munezero. Aba bombi bava mu ishyaka riri ku butegetsi ariryo CNDD-FDD. Nzeyimana yasimbuye Evelyne Butoyi wari umaze umwaka n’amezi ane muri uwo mwanya. Bamwe batangiye gukeka ko uyu mugore yaba agiye guhabwa […]
Shinzo Abe ararembye nyuma yo kuraswa mu gituza
Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, ararembye nyuma yo kurasirwa mu mujyi wa Nara aho yagezaga ijambo ku baturage. Televiziyo ya NHK yatangaje ko akimara kuraswa yahise agira ikibazo cyo guhagarara umutima; gusa kuri ubu bikaba bigoranye cyane kumenya uko amerewe. Umujyi wa Nara Shinzo Abe yarasiwemo uherereye mu Burengerazuba bw’u Buyapani. Uyu […]