Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi mu ntangiriro z’iki cyumweru rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Umushinwa n’uwo bareganwa cyo gukuraho icyemezo bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi nta shingiro gifite.
Ku itariki ya 30 Werurwe 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umushinwa witwa SHUJUN SUN igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) ndetse ruhanisha n’Umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri(12) runategeka ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n’iyo urubanza rwajuririrwa.
Aba bombi ngo bakaba bari bakurikiranweho n’Ubushinjacyaha ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo bakoreye abahoze ari abakozi be bakoreraga mu kigo cye gicukura amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Rutsiro no mu Karere ka Nyamasheke.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye aho i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo harimo umuzamu ndetse n’uwamutekeraga, abazana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk’umusaraba yari yarashinzeyo arabazirika, abakubita inkoni nyinshi cyane afatanyije na Renzaho Alexis.
Abaregwa bamaze guhamwa n’icyaha baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Rusizi, ndetse batanga n’ikirego cyihutirwa basaba urwo Rukiko ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo gusuzuma icyo kirego cyihutirwa, Urukiko rwanzuye ko nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kigumanye agaciro kacyo.


