Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye irekurwa, ryakozwe n’abayobozi ba Congo, ry’abantu 15 bari bafunzwe, ndetse no gushyikiriza aba bantu Ihuriro Alliance Fleuve Congo, binyuze kuri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix Rouge (ICRC).
Aba bantu 15, AFC/M23 yaje gutangaza ko batandatu muri ntaho bahuriye na yo, barekuwe ku itariki ya 6 na 7 Kanama, hakurikijwe uburyo bwo guhererekanya imbohe bwashyizweho umukono mu biganiro bya Doha muri Nzeri umwaka ushize.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Qatar ibona iri rekurwa nk’intambwe y’ingenzi mu gukomeza icyizere hagati y’impande zombi no kuzana umwuka mwiza mu mihate ikomeje yo kugera ku bisubizo by’amahoro kandi birambye.
Qatar ivuga ko iyi ntambwe igomba kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.