Umurambo we wasanzwe hafi yaho yakoreraga

Musanze: Haravugwa urupfu rw’umugabo wasanzwe yapfiriye ku kagari

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Barata uri mu kigera cy’imyaka 60 , wakoraga akazi k’izamu ku kagari ka Kabeza, umurenge was Cyuve mu karere ka Musanze, yasanzwe yishwe aho yarariraga ku biro by’akagari.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu rukerera two kuri uyu was gatanu, tariki ya 08/07/2022 saa Kimi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umukozi ku kagari ka Kabeza ushinzwe isuku ( cleaner) witwa Manishimwe Charlotte, yatangarije Bwiza.com ko ubwo yazaga gukora isuku ku no ku ivuriro rito( Poste de Santé) , asanga uwo mugabo arambaraye imbere ya Posted de Santé yapfuye.

Agira ati” Nkuko bisanzwe, nabyutse saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo nditegura go njye kukazi. Nagiye, ngeze aho nkorera ku kagari ka Kabeza, nkigera ku muryango ngo nkingure Poste de Santé ngo ntangire isuku, mbona itoroshi yaka mu bwanikiro buri hafi aho. Nafashe itoroshi ndakongeza, mbona ni Barata ariko yaviriranye amaraso menshi, muhamagaye ntiyitaba noneho nihutira gutabaza umusekirite (Sécurité) wo ku murenge SACCO nawe arahagera n’abandi bagendaga mu muhanda babimenya batyo. Ubwo twahise tubibwira inzego z’ubuyobozi ari nabwo zahise zihagera.”

Umurambo we wasanzwe hafi yaho yakoreraga
Umurambo we wasanzwe hafi yaho yakoreraga

Undi muturage wavuganye na Bwiza.com yavuze ko ubwicanyi nk’ubu butari buherutse mu mirenge wa Cyuve, bityo asaba ko inzego z’ubuyobozi zakurikirana , zikagaragaza abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.

Yagize ati ” Ibintu by’ubugome nk’ubu ntibyaherukaga muri uyu murenge wacu wa Cyuve. Turababaye cyane kubwo kubura umusaza nk’uyu utagiraga n’umwe bagira icyo bapfa ariko nta kundi. Gusa turasaba ubuyobozi ko bwakurikirana ubu bugizi bwa nabi , hakagaragazwa n’ababigizemo uruhare bakabihanirwa.”

Umunyamabanga nshingwanikorwa w'umurenge wa Cyuve Gahonzire Landouard
Umunyamabanga nshingwanikorwa w’umurenge wa Cyuve Gahonzire Landouard

Umunyamabanga nshingwanikorwa w’umurenge was Cyuve Gahonzire Landouard , mu kiganiro kigufi yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo warariraga ibiro by’akagari ka Kabeza , bityo asaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Yagize ati ” Amakuru twayamenye saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 08/07/2022 ubwo abaturage batubwiraga ko umuzamu wararaga ku kagari ka Kabeza yishwe. Twahageze n’inzego z’umutekano na RIB kandi iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyamwishe n’ababigizemo uruhare ngo bamenyekane bazabihanirwe. Gusa , inama nagira abaturage nuko bajya bagira uruhare mu kwicungira umutekano, bakora amarondo ndetse dufatanije. Ikindi nuko abaturage bakumva ko nta byacitse mu murenge kuko amahano nk’aya yaradaherutse muri uyu murenge.”

Uyu muyobozi yakomeje ahumuriza abaturage bari aho ko nyuma yuko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ko ibizavamo bazabimenyeshwa, ariko anababwira ko nta gikomere bamusanganye ahubwo ko umurambo ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma cyane ko ngo amaraso yagaragaye aho yararyamye biragaragara ko yaturukaga mu kanwa no mu mazuru ariko iperereza ry’uwapfuye rirakomeje.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *