Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports, Frnacis Haringingo, atangaza ko bari mu biganiro n’abakinnyi bane b’abanyamahanga, basanzwe bakinira amakipe amakuru y’ibihugu byabo. Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 8 Nyakanga, Haringingo yavuze ko iyi gahunda ihari. Ati ” Kugura abanyamahanga bane bakinira amakipe y’ibihugu byabo. Ni abakina mu busatirizi no mu hagati.” Abajijwe ibihugu abo bakinnyi bakomokamo, yirinze kugira icyo atangaza. Ati ” Ibyo ntacyo nabivugaho. Iyo amakuru adasohokeye igihe si byiza.” Haringingo yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo, ati ” Ntimugire ubwoba.”

2 Responses
Rayon Sports igiye kugura abanyamahanga bane bakinira amakipe y’ibihugu byabo
Mbega byiza, bizatuma ruhago nyarwanda igira aho igera,nibyiza kugura, gusa bikaba ingora bahizi kwishyura imishahara. Nihitiraga