Ibikubiye mu masezerano y’i Kigali M23 yagiranye na RDC mu 2019

Sangiza iyi nkuru

Muri Nyakanga 2019, François Beya wari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yashyizeho itsinda ryari rishinzwe kujya mu biganiro n’u Rwanda byerekeye ku bahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baruhungiyemo.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabonye inyandiko zibyemeza, gisobanura ko iri tsinda ryari riyobowe na General Delphin Kahimbi wari ukuriye ubutasi (yapfuye muri Gashyantare 2020, azize indwara y’umutima), ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Colonel Anaclet Kalibata wari ukuriye urwego rushinzwe iperereza ryo hanze, urwa M23 ruyobowe na Bishop Jean Marie Runiga, umunyapolitiki uyoboye abahoze ari abarwanyi bari muri iki gihugu.

Tariki ya 29 Kwakira 2019, impande zari mu biganiro zafashe imyanzuro irimo: gucyura abari abarwanyi ba M23 baba mu Rwanda, gukuriraho abari abayobozi b’uyu mutwe impapuro zo kubata muri yombi, gushyiraho komisiyo ishinzwe gukora urutonde rw’imfungwa zahoze muri uyu mutwe n’imitungo yangijwe, kurekura izi mfungwa,

Undi mwanzuro wafatiwe muri ibi biganiro ni ugutoranya abahoze ari abarwanyi ba M23 bagomba kwinjizwa mu ngabo za RDC, FARDC, no rwego rw’igihugu rushinzwe kurinda za pariki, ndetse bakanashyirwamo.

Muri Nzeri 2020, itsinda rya RDC ryakoze inyandiko yo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro y’ibiganiro, rigena n’ingengo y’imari y’iki gikorwa y’amadolari 2.346.110 ku baba mu Rwanda n’31.500 ku baba muri Uganda.

Byari byarateganyijwe ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bazakirwa mu nkambi ya Mura iri mu yahoze ari intara ya Katanga (ubu ni Haut-Katanga), gusa ngo kubera ko Leta ya RDC itabyemeranyijeho n’ihuriro FCC rya Joseph Kabila wabaye Perezida, igikorwa cyimuriwe mu nkambi ya Kananga.

Leta ya RDC kugeza ubu ntirubahiriza imyanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, ikaba ari na yo mpamvu abahoze ari abarwanyi ba M23 babaga muri Uganda bongeye kwisuganya, begura intwaro. Ingaruka yabyo ni imirwano ikomeje muri teritwari ya Rusthuru guhera mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *