Prezida Evariste Ndayishimiye w’ u Burundi yashyizeho abavugizi be bashya; aho umushya muri iyo mirimo ari Alain Diomede Nzeyimana, akaba yungirijwe na Doriane Munezero. Aba bombi bava mu ishyaka riri ku butegetsi ariryo CNDD-FDD. Nzeyimana yasimbuye Evelyne Butoyi wari umaze umwaka n’amezi ane muri uwo mwanya. Bamwe batangiye gukeka ko uyu mugore yaba agiye guhabwa undi mwanya cyangwa akaba yasimbujwe bitewe no kutuzuza inshingano ze. Alain Diomede Nzeyimana yari asanzwe ari ari uwungirije umuvugizi wa perezida mu gihe nibura cy’imyaka itatu, akaba akomoka mu Ntara ya Ngozi, mu majyaruguru y’u Burundi. Yabaye mu Bwongereza ari umusesenguzi wa politiki Doriane Munezero ni umugore ukiri muto akaba ari umwe mu bagize itsinda ryitwa Abakenyererarugamba, abagore bo muri CNDD-FDD.


