Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yanyomoje Congo Kinshasa ikomeje gutangaza ko i Luanda muri Angola hasinyiwe amasezerano asaba M23 guhagarika imirwano na FARDC; avuga ko atari byo.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahuriye i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuye ku buhuza bwa Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola usanzwe ayobora ICGLR.
Iyi nama kuva irangiye cyakora cyo, imyanzuro yayifatiwemo yatangajwe n’u Rwanda ndetse n’iyatangajwe n’uruhande rwa RDC irabusanye.
Perezidansi ya Congo Kinshasa mu myanzuro yatangaje harimo kuba ngo M23 yarasabwe guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice yigaruriye, ibinyuranyije n’ibyatangajwe n’u Rwanda.
U Rwanda rwo rwagaragaje ko ikibazo cy’uyu mutwe kigomba gukemurirwa imbere mu gihugu (DRC) hagendewe ku myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi.
Imyanzuro y’iyi nama y’i Nairobi yasabye M23 na FARDC guhagarika imirwano, ahubwo bagakemura ibibazo bafitanye bisunze inzira ya Politiki.
Bijyanye no kuba RDC ikomeje gukurura isa n’iyishyira, Minisitiri Biruta abinyujije kuri Twitter ye yasabye iki gihugu kureka gukwiza ibihuha kigoreka ibyanzuriwe muri iriya nama.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Imyanzuro y’inama y’inyabutatu ya Luanda ni inyandiko isobanutse igaragaza inshingano n’ibigomba gukorwa n’impande zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa. Nta mwanzuro wo guhagarika imirwano wigeze usinywa. Gukwiza ibihuha no kuyobya uburari bigamije gutesha agaciro intego zo gushakira amahoro RDC n’akarere.”
Usibye amakuru atari yo yerekeye umutwe wa M23 Congo Kinshasa, Guverinoma y’iki gihugu iranashinjwa kuyobya abantu ivuga ko kera kabaye u Rwanda rwemeye gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Ni mu gihe rumaze igihe rwakira abahoze ari abarwanyi b’uriya mutwe bifuza gutahuka mbere yo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ikibazo cy’uyu mutwe kuri ubu u Rwanda rushinja Congo Kinshasa kugirana imikoranire kiri mu byanaganiweho i Luanda, rusaba ko utahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose ngo ube watera u Rwanda.
Inama yanzuye “gutsinda FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho (CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba) igira uruhare mu makimbirane y’u Rwanda na RDC ndetse ikanagira uruhare mu guteza umutekano muke muri RDC.”
Hahise hanemezwa ko impande zombi zongera “kubyutsa itsinda ry’ubutasi rihuriweho n’u Rwanda na RDC” ari na ryo rizashyiraho gahunda y’uko FDLR igomba kurwanywa, ibisobanura ko hashobora kuzifashishwa ingufu za gisirikare mu kuyihashya.

6 Responses
U Rwanda rwamaganye RDC iri gukwiza ibihuha by’uko rwasinye amasezerano ahagarika imirwano ya M23
Intambara irasenya ntiyubaka nyamara.

Ndumva arikagame ar,RDC buriwese akurura,yishira ibyizaRWAnda dufite umutekano

Ingoni ikubise mukeba bayirenz urugo.
U Rwanda rwamaganye RDC iri gukwiza ibihuha by’uko rwasinye amasezerano ahagarika imirwano ya M23
Ingoni ikubise mukeba bayirenz urugo.