Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kubaka indi mihanda yo hejuru n’imihanda y’ibice bibiri bibiri by’imodoka zijya mu kerekezo kimwe cyangwa ikindi mu rwego rwo kurushaho kugabanya umuvundo w’imodoka mu murwa mukuru.
Izi gahunda z’ubwubatsi zashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 7 Nyakanga, Umujyi wa Kigali wasubizaga komisiyo ihoraho ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari ku kibazo cy’umubyigano w’imodoka muri uyu mujyi.
Senateri Faustin Habineza yasabye Umujyi wa Kigali gukemura ikibazo cy’umubyigano mu bice bya gare ya Nyabugogo kugera Giti Cy’Inyoni werekeza ku ruzi rwa Nyabarongo, kuva Remera kugera i Kabuga ndetse no ku muhanda wa Nyabugogo-Kinamba.
Ati: “Twagiye duhura n’umubyigano mu mujyi kandi turashaka kumva ko Kigali iteganya gukemura iki kibazo. Imihanda yo hejuru (Flyovers) irakenewe ahantu henshi ”.
Injeniyeri w’Umujyi, Emmanuel Asaba Katabarwa, yagaragaje gahunda nshya z’ubwubatsi bafite, avuga ko kubera imbogamizi z’ingengo y’imari, bagomba guhera ku byihutirwa.
Ati: “Hariho ikibazo kinini cy’umubyigano w’imodoka cyane cyane aho imihanda ihurira. Twabonye amasangano 43 aho bitoroshye kuva mu muhanda ujya mu wundi. Tugomba kwagura amasangano no kubaka flyovers. Ariko mu gihe duhura n’imbogamizi z’ingengo y’imari, duhera ku byihutirwa”.
Yagaragaje gahunda yo kubaka imihanda yo hejuru cyangwa Flyovers mu Giporoso-Prince House kugera Kabuga, kubera ko hari umushinga wo kwagura imihanda minini y’inzira enye yinjira mu Mujyi wa Kigali.
“Urugero rumwe ni urwa Gahanga-Sonatube. Tuzagura umuhanda wa Nyabarongo-Kanogo n’umuhanda w’inzira enye kandi ubushakashatsi bwaratangiye ”.
Abayobozi bo mu Mujyi wa Kigali batangaje ko umuhanda uva mu Mujyi rwagati ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali uzifashishwa mu kugerageza gahunda ya bisi yihuta (Bus Rapid Transit) mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka.
Gare ya Nyabugogo nayo igiye kwagurwa, kuko uko imihanda yagurwa, ari nako bisi zitwara abantu ziziyongera.
Njyanama y’Umujyi ivuga ko imishinga igera kuri 58 iteganijwe gushyirwa mu bikorwa mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mbere ya 2024.
Umurwa mukuru uzaba ufite imihanda y’uburebure bwa kilometero 215.6 yubatswe cyangwa yaguwe mu byiciro bitandatu muri 2024.
Mu gice cya mbere, kilometero zigera kuri 33.7 zizongerwa ku mihanda ihari ubu.
Imirimo yo kubaka igomba kuba irimo imihanda ya kaburimbo ndetse n’iy’amabuye, gusana imihanda hirya no hino mu murwa mukuru, kwagura imihanda y’inzira ebyiri z’ibyerekezo bibiri ikagirwa iy’inzira enye, n’ibindi bikorwa.
Icyiciro cya mbere cy’ubwubatsi gifite imishinga 10 y’umuhanda, mu gihe icya kabiri gifite 13. Icya gatatu gifite imishinga 14 y’umuhanda; icya kane gifite 6 gusa nkuko icya gatanu n’icya gatandatu bifite imishinga 10 na 5 y’imihanda.
Bitewe n’imiterere y’ubwubatsi, ingo zigera ku 2009 zizimurirwa kugirango haboneke inzira y’ibikorwa byo kubaka.

8 Responses
Umujyi wa Kigali wasobanuriye Sena uko witeguye kugabanya umuvundo w’imodoka
Ntabwo mwabuza umujyi kwaguka,kuko niba mujya mureba Nyamata cg igice cya Rwamagana uko gituwe ubu,bizabaha ishusho y’igikeneye gukorwa.
Hari ibuntu 2 mukwiye gufatira risks:
1. Ntabwo kwagura imihanda no kuyigira 4 bihagije,kuko hari abo mwirukana. Umuhanda ukwiye kugira ibisate 6. Bibiri byo hagati bigaharirwa gusa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange,ambulance n’izindi zawifashisha mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse.
2. Ahantu imodoka zikatira mu muhanda hagati,birabangamye kandi biteza ikibazo. Imodoka ijye isohoka mu muhanda,ikatire ahandi,ibone kwinjira ikomeza mu cyerekezo cyayo.
Ikindi rero,mukwiye gushaka ibice mushyiramo amagare, kuko ateje akajagari gakabije,n’impanuka. Cyane cyane ku kinamba.

Ba depite bacu,murashakira ikibazo aho kitari.Kuki hashize imyaka 9 mutazaba ikibazo cy’abaturage bamara amasaha 3 muli Gare cyangwa ku mihanda babuze Taxi?? Muzi neza ko icyo kibazo giterwa n’uko Leta iha isoko ryo gutwara abantu abantu bamwe badafite imodoka zihagije?Iyo abaturage babuze Taxi zibatwara,abafite ubushobozi bigurira amavatiri ku bwinshi.Ngaho ahaturuka UMUVUNDO w’imodoka.Leta nihe abaturage Taxi zihagije zibatwara.

Niba hari umuhanda uteye isereri umuntu ajya kunyuramo akabanza kunywa amazi ni uwa nyabugogo gitikinyoni nyabarongo(bawagure rwose)