Major Willy Ngoma ni Umuvugizi wa M23 gusa nta byinshi azwiho muri rubanda, ingingo ituma bamwe bibaza uwo ari we. Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga witwa Mélanie Gouby, agira ibyo avuga ku buzima bwe. Maj. Willy Ngoma ni muntu ki? Willy Ngoma yakuriye i Kinshasa arerwa n’umwe mu basirikare bahoze mu ngabo za Mobutu Sese Seko zarindaga igihugu kitwaga Zaïre. Arubatse afite abana bane, harimo bucura bwe Liliane avuga ko mu bimubabaza ari uko adaheruka kumubona. Ntavuga niba yaravukiye i Kinshasa n’umwaka yavutsemo gusa bigaragara ko ari hejuru y’imyaka 40 y’amavuko. Ngoma amaze gukura yabaye umusirikare washoboraga no guhemberwa akazi kihariye yakoze. Ni ukuvuga umucanshuro. Yigeze no guhabwa akazi ko kurinda Étienne Tshisekedi, uyu akaba ari umubyeyi wa Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Mu mwaka wa 2006, nibwo yihuje n’abasirikare baje kuvamo abashinze bakaba banayoboye Mouvement du 23 Mars ( M23) . Bidatinze yaje gutegekwa kujya gukorera mu Ntara ya Ituri kugira ngo abe imboni z’abasirikare bari barihuje n’abandi kugira ngo igihe nikigera baziyomore ku ngabo za Leta. Mu myaka yakurikiyeho yakomeje kubabera inyangamugayo bakomeza gukorana neza kugeza ubwo yagiye mu mutwe wa M23 mu mwaka wa 2012. Icyakora mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2013 abarwanyi ba M23 baje gukubitwa inshuro bamwe barimo na Major Ngoma ndetse Gen Sultani Makenga bahungira muri Uganda. Ngoma yabaye mu nkambi za bariya barwanyi ndetse yabwiye wa munyamakuru twavuze haruguru ko bamaraga umwanya munini bakina amakarita ndetse yigeze no kwigisha Igifaransa bamwe mu ngabo za Uganda zitwa UPDF. We na bagenzi be bamaze igihe kinini muri Uganda bategereje ko ibikubiye mu masezerano bagiranye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyirwa mu bikorwa. Icyakora Major Willy Ngoma avuga ko ikintu kimubabaza kugeza ubu ari uko adaheruka guhura na bucura bwe w’umukobwa witwa Liliane. Muri Mutarama, 2017 Gen Makenga hamwe n’ingabo ze baje kwemeza ko gihe kigeze ngo basubire iwabo kandi babikore mu mbaraga zabo. Ku rundi ruhande, Makenga na bamwe mu basirikare be, amazina yabo ari ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho ibyaha by’intambara kandi uko bigaragara ubutegetsi bw’i Kinshasa nibubafata buzabakorera ibya mfura mbi. Uko bimeze kose ariko abasirikare ba M23 bavuga ko batazasubira inyuma. Ngoma yagize ati: “ Twamaze imyaka itanu mu ishyamba riri mu birunga nka Sabyinyo kandi twarahakubitiwe biratinda Iyo myaka yose twaryaga ubusa tukiyorosa uruhu rw’imbaragasa kandi indwara zitumereye nabi. Mu Birunga niho twamenyeye ko burya umuntu agira umutsi!” Birumvikana ko Maj Ngoma yavuze bimwe abona rubanda rwamumenyaho n’ubwo byumvikana ko hari ibyo atigeze agarukaho muri iki kiganiro ku mpamvu ze bwite.

Maj. Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23


