Karangwa Eugène w’imyaka 53, warokokeye jenoside yakorewe Abatutsi i Gihundwe mu karere ka Rusizi ari ho akinatuye n’ubu, avuga ko inka aherutse kuremerwa n’ibitaro bya Gihundwe yayifashe nk’ibitangaza by’Imana, kuko ngo nyuma y’uko interahamwe ziriye inka 15 zose bari boroye iwabo, zikamwicira n’abarenga 15 mu muryango we barimo se umubyara, yanagerageza kongera korora muri 2000 bakayiba muri 2003 ifite amezi ya 3, ibyaye kabiri gusa, ngo yahise azinuka korora inka no kunywa amata, none iyo ahawe yaranabanje kuyanga ibyaye ikihagera.
Uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Karushaririza,akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, ubwo ibitaro bya Gihundwe byibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, byamuremeye inka ihaka y’agaciro ka hafi 800.000 by’amanyarwanda, akavuga ko yari yabanje kuyanga kuko yumvaga korora inka bitakimurimo kubera akababaro kenshi yagize interahamwe zibaririye izo bari boroye zose,zikanamwicira umuryango, n’iyo agerageje korora yabyuka agasanga bayibye,kuva ubwo akazinukwa inka n’amata ,kugeza ku wa 24 Kamena 2022, ubwo ibitaro bya Gihundwe byakanguraga igicaniro iwe cyasaga n’icyasinziriye burundu.
Aganira na Bwiza.com akiyihabwa yari yagize ati: “Interahamwe zimaze kumara abanjye no kumara inka zirenga 15 twari dutunze ngasigara nifuza amata narayanywaga buri gihe, nahise nanga burundu icyitwa ubworozi cyose, nzinukwa amata nkumva nta n’uwanjye wayanywa,gusa nkajya nyabagurira rimwe na rimwe mvuye ku rugendo ariko na bwo ntabyumva neza kubera igikomere byanteye.’’
Yarakomeje ati: “Bagerageje kongera kunyoroza, bampa iya gira inka ndayanga, na FARG irayimpa ndayanga kuko numvaga ntagishaka ubworozi na mba, nkemera nkagura ifumbire ariko korora byo ntabishaka na gato. Ubuyobozi bwa biriya bitaro rero na bwo bwambwiye ko bwampisemo ngo bundemere ndabuhakanira, mbubwira ko nabivuyemo rwose, bambwira ko ari inka nziza cyane igiye no kubyara ndabyanga ,ariko bigezeho ndayemera, none ndabona bishoboka ko ari ho umugisha wanjye waba uri.’’
Avuga ko kuba mu kumuremera abakozi b’ibi bitaro baramusanze iwe mu rugo n’umuryango,baherekejwe n’abayobozi banyuranye ku rwego rw’akarere, barimo n’umuyobozi wako Dr Kibiriga Anicet, akayihererwa ku mugaragaro iwe mu rugo, bavuye no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kamembe zirimo n’aba bo mu muryango we, na byo byamuhaye izindi mbaraga kuko ubusanzwe abenshi baremera uwarokotse aho imihango yo kwibuka yabereye, kubasura mu ngo uwo munsi bitaba henshi.
Ati: “Iyo umuntu agusuye mu rugo nk’uko n’ubuyobozi bw’akarere bwose bugateranira iwawe uwo munsi wo kwibuka,twe nk’abarokotse tubifata nk’ibidasanzwe kuko ntibikunze kubaho. Kuba rero baranakanguye igicaniro hano, iyi nka ikaba ihise ibyara inyana nyuma y’iminsi 2 gusa bayinshikirije ku mugaragaro, igiye kumfasha ku mafaranga y’ishuri y’abana kuko mfite abana 3 bose biga ayisumbuye.
Mbarihira bingoye cyane kuko nta kindi mfite nkora uretse ubuhinzi, amenshi nkaba nanayatangaga ku ifumbire ngo ndebe ko nakweza, buri gihembwe abana nkabatangaho amafaranga arenga 300.000,kandi abana bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi FARG ikinariho ntiyabafataga, nta n’imibereho yindu dufite,tutariyubaka neza, bikamvuna cyane ariko kuko nta wundi naganyira nkihangana,ngashinyiriza nk’intore nyine.
Nyuma y’uko ibyaye nabaze nsanga amata yayo yonyine azarihira umwana umwe, bivuze ko guhera igihembwe gitaha ntazongera gushyushya umutwe usanzwe unashyushywa n’ingaruka za jenoside ngo, ndashaka uko abana bajya ku mashuri. Nzajya mvunikira 2 undi amata y’iriya nka amwishyurire,nkaba nishimye cyane rwose.’’
Avuga ko ashimira Leta yashyizeho gahunda yo kwibuka no kuremera abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bakibuka ko hari n’ibicaniro byasinziriye burundu bikeneye gukangurwa, hari abari abatunzi babaye aboro bitewe n’ibihe by’icuraburindi igihugu cyanyuzemo,
bakanibuka ko gusura uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi bimwongeramo imbaraga, cyane cyane iyo binarimo abayobozi ku rwego runaka, bituma yumva ko ashyigikiwe, ko nubwo yabuze abe igihugu cyamuhaye abandi bamukunda, bakanamurema umutima,agashima uburyo iyi gahunda ihabwa agaciro gakomeye n’igihigu cyose.
Ati: “Ku bw’ibyo rero abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo twahuye n’imibabaro ikomeye twari twaratojwe gushima kuva tukiri bato. Nasanze nshobora kuzajya mbona litiro zirenga 10 buri munsi z’amata y’iriya nka,kandi nzi ko hari abarwarira igihe kirekire mu bitaro batagira ababagemurira.
Nanjye niyemeje ko buri cyumweru nibura akabido k’amata kazajya kagera muri biriya bitaro gufasha abo batagira ababitaho,kandi nta muturanyi uzarwaza imirire mibi mpari, nzanaziturira abandi kuko ibyambayeho byo gihita mbyaza inyana,ako kanya bakiyimpa, nabifashe nk’umugisha udasanzwe ugirwa na bake mu buryo nk’ubu.’’
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide, yabwiye Bwiza.com ko bashimishijwe cyane no kumva ko yahise ibyara kuko ni cyo bamwifurizaga kandi babikoze babizi nubwo batari bazi ko byahita biba, nk’uwari warazinutswe kongera korora no guha abana amata, akemera ko bamuremera, byabashimishije cyane, bakamwifuriza gutunga no gutunganirwa,igicaniro ntikizongere gusinzira.
Ati: “Turamwifuriza ko iyi nka yaba kimwe mu bimuhindurira ubuzima kuko twayimuhaye nk’utishoboye,tunazi imibabaro yahuye na yo muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ntitwayimuhereye ngo azatwiture twe ubwacu,ariko kumva yanatekereza ku bandi batagira ubaha amata akayabashyira nta ko bisa, ni umuco mwiza w’ubupfura,kuko ubundi imfura nyayo irasangira nina cyo tumwifuriza kugira ibyo aha umuryango akanabisangira n’abandi.
Si we wenyine kuko ni igikorwa ngarukamwaka aho abakozi b’ibitaro, mu kwibuka dusura uwarokotse,tukamusanga iwe, tukaganira n’umuryango wose, icyo twamugeneye tukakimushyikiriza aho. Abo twaremeye amatungo mbere n’abo twubakiye, bose batubwira ko byabunguye bifatika, ni yo mpamvu n’iyo tugiye gusura bagenzi babo n’abo tubatumira tukajyana. Ni ibikorwa bikomeza,kuko nk’abakeneye ubuvuzi bo tubitaho buri gihe bitagombeye ko biba mu gihe cyo kwibuka.’’
Akarere ka Rusizi karacyarimo benshi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kuko abarenga 180 baba mu nzu zenda kubagwaho nk’uko bivugwa n’ababishinzwe muri aka karere,hakaba n’abagikeneye korozwa, abagenda basaza bakeneye kwitabwaho by’umwihariko,n’abafite ibindi bibazo,.
Ubwo Meya Dr Kibiriga Anicet yifatanyaga n’ibitaro bya Gihundwe kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane ababyubakaga kuko jenoside yabaye bicyubakwa, n’abakoraga ku bigo nderabuzima bikorana na byo, yavuze ko bagerageza kubikemura kuko hari inzu 70 babujurije n’uyu mwaka w’ingengo y’imari bakazubakira abandi, anaboneraho gusaba abatuye aka karere ko bakomeza gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, atari mu bihe byo kwibuka gusa, ko bigomba kuba ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.






4 Responses
Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi
Bakoze kukuremera
Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi
Bakoze kukuremera
Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi
Bagize neza kukuremera naw uzoroze abandi
Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi
Bagize neza kukuremera naw uzoroze abandi