Perezida Kenyatta yasubije Ruto wavuze ko yigeze gushaka kumukubita urushyi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasubije Visi Perezida we William Ruto uherutse gutangaza ko hari ubwo yashatse gukubita uyu Mukuru w’Igihugu urushyi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2022, hasohotse ijwi rya Ruto ry’igihe yari mu nama n’abakuru mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Karen mu murwa mukuru, Nairobi.

Muri iryo jwi, Ruto yababariraga inkuru yo mu 2017 ubwo urukiko rw’ikirenga rwari rwafashe umwanzuro w’uko amatora bari batsinze asubiramo nyuma yo kutemera ibyavuyemo kwa Raila Odinga wari uhatanye bikomeye na Uhuru.

Ruto yumvikanye asobanura ko icyo gihe Uhuru yarakajwe n’umwanzuro w’urukiko, amumenyesha ko adashaka kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ngo ahubwo ashaka gusubira iwe mu gace ka Ichaweri mu karere ka Kiambu.

Icyo gihe ngo bagiye impaka, Ruto wiyamamarije hamwe na Uhuru nk’uzamubera Visi Perezida, amubwira ko batagomba gucika intege ngo bave mu matora bari batsindiye, ariko Umukuru w’Igihugu wari umaze kuyobora manda ya mbere we ngo ntiyabishakaga.

Ubwo ngo ni bwo Ruto yashatse gukubita Uhuru urushyi. Ibyo yabisobanuriye mu nama yo mu rugo rwe ati: “Naramwitegereje, ndamubwira nti ‘We!’ Ni uko nari niyubashye, nari ngiye ngiye kumukubita urushyi. Ngo tubivemo?”

Perezida yamusubije

Uhuru Kenyatta kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022, yavuze ku rushyi William Ruto yavuze ko yashatse kumukubita, anasobanura icyo yagombaga gukora iyo biba.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Abantu bari kugenda bavuga ko bashakaga kunkubita urushyi. Iyo bankubita urushyi, nari guteega n’irindi tama. Ku bwanjye, igihugu cy’amahoro kitarimo imeneka ry’amaraso nari ngishaka kurusha ubutegetsi.”

Uhuru yashimangiye ko koko mu gihe imvururu zari nyinshi ubwo Raila Odinga atemeraga ibyavuye mu matora mu 2017, yashatse kurekura ubutegetsi kuko atashakaga ko amateka yo mu 2007/2008 yisubira.

Ati: “Ibyabaye nyuma y’amatora ya 2007/2008 byari bigiye kwisubira mu 2017. Sinjya mvuga ibyo ntasubiramo ejo. Ni byo koko nashakaga kuva ku butegetsi, ngasubira muri Ichaweri. Ndahamya iyi ngingo ko ubutegetsi butari ingenzi; nta cy’ingenzi kuruta ubuzima.”

Iri jambo yarivugiye mu butumwa yahaye abayobozi b’amadini n’amatorero, mu isengesho ryabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *