Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Umurundi Mbirizi Eric usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu cye, Intamba mu Rugamba.
Mbirizi wakiniraga ikipe ya Le Messager de Ngozi; asanzwe akina mu kibuga hagati nk’umukaseri (numĂ©ro gatandatu).
Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru avuga ko iyi kipe yamutanzeho miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba umwe mu bakinnyi bane b’abanyamahanga umutoza Haringingo Francis yatangaje ko Rayon Sports iteganya gusinyisha muri iyi mpeshyi.
Mbirizi yabaye umuminnyi wa cyenda Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ni nyuma ya Ndekwe Félix wakiniraga AS Kigali Kigali iyi kipe yasinyishije kuri uyu wa Gatanu.
Ejo ku wa Kane iyi kipe bwo yasinyishije Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo wari usanzwe akina hagati mu kibuga mu kipe ya Colombe Sportive du Dja et Lobo yo muri Caméroun.
Bivugwa ko Rayon Sports izamutangaho Frw miliyoni 10, agasinya amasezerano y’umwaka umwe.
Rayon kandi yasinyishije Rafael Osaluwe Olise, Ishimwe Ganijuru Elie na Mucyo Didier bakiniraga Bugesera FC; Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC, Hirwa Jean De Dieu wakiniraga Marines FC na Tuyisenge Arsène wavuye muri Espoir FC


