Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gukura mu gitabo cy’amategeko ahana, ingingo itanga ibihano by’igifungo ku bakekwaho icyaha cyo gutuka abayobozi bakuru b’abanyamahanga.
Iryo tegeko ryateganyaga ko uhamijwe icyo cyaha ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5.
Iyo ngingo yagiraga iti “Ukoza isoni cyangwa gutuka Abakuru b’ibihugu by’amahanga cyangwa abahagarariye ibihugu by’amahanga cyangwa abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda aba akoze icyaha kandi umaze guhamwa n’icyaha, ashobora gufungwa igihe kitari munsi y’imyaka 3 kandi kitarenze imyaka 5 , ”
Iyo ni ingingo ya 218 y’itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko rwateranye nyuma y’ubusabe bw’umunyamakuru, Samuel Baker Byansi, maze icyemezo gitangwa ku ya 20 Gicurasi 2022.
Abacamanza bemeje ko iyi ngingo inyuranyije n’ingingo ya 15 n’iya 38 y’Itegeko Nshinga ryemera ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo.
Ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko bafite uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko bingana, kandi, ingingo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, gutanga ibitekerezo no kubona amakuru byemewe kandi byemejwe na Leta.
Byansi yari yasabye impinduka ku zindi ngingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana, ariko nyuma yo gusuzuma ibyo avuga, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze ingingo ya 218 ifite intenge.
John Mudakikwa, Umuyobozi mukuru wa CERULAR, Umuryango utegamiye kuri Leta uteza imbere imyumvire y’abaturage ku burenganzira, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubwisanzure.
Ati: “Niba amategeko atoroshye ko umuntu uwo ari we wese agira icyo avuga ku bayobozi nk’abo mu bitangazamakuru, ubwo bibaha igisa nko kuba batahanwa.”
Mudakikwa yagaragaje ko hamwe n’iki cyemezo, abanyamakuru bari mu mwanya myiza yo kwandika ku mukozi uwo ari we wese kandi amakimbirane ayo ari yo yose ashobora gukemurwa mu nkiko mbonezamubano.
Umunyamakuru Scovia Mutesi akaba ari nawe washinze urubuga rw’amakuru, Mama w’Urwagasabo, yishimiye iki cyemezo avuga ko ubu abanyamakuru bashobora kubaza abayobozi nta bwoba.
Mu myaka yashize, ubucamanza bwahinduye cyane amategeko agenga itangazamakuru.
Mu mwaka wa 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwatanze icyemezo gikomeye cyo gushyigikira ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko wo mu mujyi, Richard Mugisha, gisaba ko icyaha cyo gusebanya cyakurwaho.
Urukiko rwemeje ko ingingo ya 233 na 154 zihana icyaha cyo gusuzugura abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo ya Leta, no gusebya imihango y’idini binyuranyije n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru bitangwa n’itegeko nshinga.
Izo ngingo zombi wasangaga zinyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse n’amasezerano mpuzamahanga amwe n’amwe igihugu cyashyizeho umukono.


