Ubunyamaswa 7 bwakozwe mu bucakara

Sangiza iyi nkuru

Ni inkuru nyinshi cyane zagiye zivugwa ku mabi yakorewe abirabura mu gihe cy’ubukoloni. Bamwe baricwaga, abandi bagakoreshwa imirimo y’ingufu ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima, kimwe n’abagizwe ibikoresho byo kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 8 bibabaje byaranze ubucuruzi bw’abirabura, bituma bamwe barira cyangwa bakibaza niba koko byarakozwe n’ikiremwamuntu.

1. Mu gihe cy’icuruzwa ry’abacakara bivugwa ko byibura umuntu umwe yagurishwaga amadorari 400. Ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 400 uyu munsi, nk’uko bigaragara mu nkuru yanditswe na The Express.

2. Gufata ku ngufu abagore n’abagabo. Abazungu bafataga abirabura bakabajyana mu ngo zabo bakabasambanya kimwe n’uko hari abo bagiraga inshoreke zabo. Bivugwa ko muri Amerika y’amajyepfo abagabo bafatwaga ku ngufu mu gihe babaga bari mu mato abatwaye aberekeza aho babaga bagiye kugurishirizwa.

Abagabo b’abacakara babyinaga bambaye ubusa imbere ya ba shebuja, maze bagakina n’ibitsina byabo babaseka, babannyega. Maze bwanyuma abo bacakara b’abagabo bagasambana n’abandi bacakara b’abagore mu rwego rwo kwidagadura imbere yabo bazungu.

3. Mu mpera z’1800, ubucakara bwavanyweho mu Bwongereza, abacakara 46.000 bahawe impozamarira y’amabi bakorewe, abandi ibihumbi 800.000 basezererwa ku busa.

4. Kuva mu mwaka w’1526 kugera mu 1867, byibuze abacakara miliyoni 12.5 bajyanywe kugurishwa muri Amerika no muri Caribbean. Abagera kuri 10.7 miliyoni nibo barokotse bakagera aho babaga bajyankwe kuko abenshi bapfiraga mu nzira.

5. Imibare myinshi y’abacuruzwaga mu gihe cy’ubucakara bagerageje kurwanya ba shebuja, bamwe bafunzwe ubuzima bwabo, abandi baricwa. Zimwe mu ngero harimo uwitwa Sam Sharple, uyu yakoreshaga inama zijyanye n’iyobokamana nka bumwe mu buryo bwo kwigaragambya.

6.Inkuru ya Django yakinwemo filimi ni ukuri. Uyu Django yageragezaga gutabara umugore we wagizwe imbohe ya ba shebuja. Ni inkuru ishingiye ku mucakara Madison Washington wacitse incuro ebyiri ba shebuja bamucuruzaga mu bucakara.

Uyu yayoboye itsinda rigari ry’abantu bigaragambyaga bamagana ubucakara maze batwara amato 8 y’abazungu mu Gushyingo 1842. Uko kwigaragambya kwatumye abacakara 128 barekurwa.

7. Bahatirwaga konsa abana: umucakarakazi yakoraga imirimo itandukanye yo gukora isuku no kwita ku muryango wa ba shebuja. Iyo umugore w’umuzungu yabyaraga, yahitaga ashakirwa umugore w’umwiraburakazi akaba ari we uzajya umwonkereza umwana kuko babaga bamwe bafite abana.

Icyo gihe abo biraburakazi bahitaga bareka impinja zabo, bakonsa ab’abazungu. Ibi abagore b’abazungu bavugaga ko konsa bisebetse ndetse nta gaciro umuntu wonsa aba afite.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *