Perezida Paul Kagame yatangaje ko yatunguwe cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kuvuga ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC, nyamara zarahisemo kuruca zikarumira ku bibazo bibangamira umutekano w’u Rwanda.
Mu kwezi gushize ni bwo Ambasade ya Amerika i Kinshasa yemeje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo; muri iki gihe hari intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iti: “Tubabajwe bikomeye n’imirwano ya vuba ibera mu burasirazuba bwa RDC n’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka bwa RDC. Imyitwarire y’ubushotoranyi n’imvugo zikongeza bigomba guhagarara.”
Yakomeje igira iti: “Ibi bikorwa byongera ibyago by’urugomo no gusenya uburasirazuba bwa Congo kandi bigira ingaruka ku batuye akarere bose.”
Iyi Ambasade yashimangiraga ibyatagajwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Amerika, Bob Menendez, wasabye ko u Rwanda rwamaganwa.
Menendez ku wa 13 Kamena 2022 yavuze ko bamenye “amakuru y’uko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’abasivili.”
Yunzemo ati: “Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na France 24, yavuze ko yatangajwe cyane na Amerika kubera biriya birego, mu gihe ihitamo guceceka iyo hari ibibangamira umutekano w’u Rwanda.
Ati: “U Rwanda ruri gushinjwa na Amerika cyangwa se abandi, ariko bararuciye bararumira ku bibazo bya FLDR bimaze imyaka irenga 25. Wakwibaza iyo wumva abantu bavuga ibyo bintu, ni nk’aho u Rwanda ari igihugu gishotorana, cyagiye muri Congo gitangiza intambara.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko Amerika n’abandi bashinja Ingabo z’u Rwanda kuba muri RDC “baracecetse ubwo ku butaka bwacu haterwaga ibisasu bikozwe n’Ingabo za RDC, baracecetse ubwo mu Ugushyingo 2019, ubwo FDLR yinjiraga mu gihugu cyacu mu majyaruguru.”
Yabajije impamvu niba u Rwanda arirwo rushotorana, FARDC na M23 barashe ku butaka bw’u Rwanda mu minsi yashize.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa, agaragaza ko abakomeje gushimangira ko zaba ziriyo ari bo bafite ikibazo.


