Abayobozi b’Urubyiruko rwo mu idini ya Isilamu mu Rwanda rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.
Ibi byemejwe kuru uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2017, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ayo mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abaisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanije na Polisi y’u Rwanda akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 75.
Urwo rubyiruko rwiyemeje gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa no gutanga amakuru ku gihe atuma iyi ngengabitekerezo ikumirwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe gukumira no kurwanya iterabwoba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dennis Basabose afatanyije n’ Umuyobozi w’Umuryango w’Abaisilamu mu Rwanda, Cheikh Hitimana Salim, basobanuriye abari aho ko iterabwoba riterwa n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni; hanyuma babasaba gukangurira abandi kuyirinda no gufatanya kuyikumira.
Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabeiyr abahagarariye urubyiruko ko iterabwoba ari ikibazo giteye inkeke isi muri rusange; kandi mu barikora higanjemo urubyiruko.
Yagize ati”murasabwa kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa kuko ari yo itera abantu kurikora, cyangwa kurigiramo uruhare.”
Cheikh Hitimana we yagize ati,”Ubunyarwanda bukwiriye kuba indangagaciro ya buri Munyarwanda wese. Abagoreka amahame ya Isilamu bashishikariza abantu kwanga no kugirira nabi abo badahuje imyemerere tugomba kubamaganira kure; kandi tugatungira agatoki inzego z’umutekano abo ducyekaho ingengabitekerezo y’ubutagondwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urwo rubyiruko rwiyemeje gushyiraho amahuriro (Clubs) yo gukangurira Abaturarwanda kwirinda no gufatanya gukumira ingengabiterezo y’ubutagondwa.
ACP Basabose yarusabye gusangiza abandi ubumenyi bungutse kugira ngo habeho gufatanya gukumira ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


