1Abatesalonike 5:23
“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu, n’ubugingo, n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.”
*1.Kwezwa kuvugwa mu byanditswe byera ni ukw’impagarike yose, umwuka n’ubugingo n’umubiri.*
-Kwezwa biza buhoro buhoro. Tubona izo ntambwe umuntu agenda atera mumagambo ya 2Petoro 1:5-8
-Iyo niyo nzira tubasha kumenyeramo neza yuko tutazacumura na gato.
-Kwezwa si umurimo w’umwanya muto, cyagwa isaha imwe, cyagwa umunsi umwe.
-Mugihe cyose Satani ari kungoma tuzagira inarijye dukwiriye gukuraho, inkomyi zitari zimwe dukwiriye gutsinda, kandi nta rubibi wagarukiraho, ntaho tubasha kugera ngo tuvuge ngo tugeze ku rugero rukwiriye.
-Imibereho ya Gikristo ihora Ari urugendo rujya mbere.
-Abakristo basabwa gukora umurimo ukomeye.
-Dusabwa kwiyeza tukikuraho imyanda yose mu by’umubiri no mu by’umwuka, maze uko gutungana kukuzurizwa mu kubaha lmana.
-Ntihakagire abibeshya bizera yuko lmana izabababarira ikabaha umugisha kandi bakomeza kwica kimwe mu byo ibasaba kuzuza.
-Abana b’lmana bagira amatsiko yo kumenya icyo ishaka ko bakora, kugirango imirimo yabo ibashe kuyihesha ikuzo.
*2.Ibihamya nyakuri byo kwezwa*
-Imbuto nziza yo kwezwa iruta izindi zose ni Impano yo kwicisha bugufi.
-lyo iyo mpano iba mu muntu, ingesoze zihindurwa nayo.
-Kwiyanga, kwitanga, ubugwaneza, ineza, urukundo, kwihanagana, ubutwari, n’ibyiringiro bya Gikristo ni zo mbuto zera buri munsi ku basabanye n’lmana by’ukuri.
*3.Icyitegererezo cy’ubugingo bwejejwe*
-Imibereho ya Daniyeli ni icyitegererezo gitagwa n’umwuka w’lmana cyerekana uko ubugingo bwejejwe bumeze.
*Daniyeli 6:5*
-Abavuga ko bejejwe, ariko ntibagire umwete wo gushaka ibyanditwe byera ntibazi kwezwa k’ukuri uko ariko.
-Imibereho ya Daniyeli ni urugero rwatanzwe n’lmana rwerekana kwezwa nyakuri.
*4.Imana igerageza abo ibona ko ba tayitenguha*
-Ubwo duhamagarirwa kwihanganira ibigeragezo ni igihamya cy’uko Umwami Yesu atubona mo ikintu cy’agaciro kenshi cyane yifuza guteza imbere.
*5.Inama igirwa abifuza kwemerwa n’ lmana*
-Wabasha kumenya ute ko wemewe n’lmana?
Jya wiga ijambo ryayo usenge.
*”Mwegere lmana nayo izabegera”* Yakobo 4:8
*6.Uko wiyumva si ko kugaragaza ko wejejwe*
-Kunezwerwa cyagwa kubabara sibyo bigaragaza ko umuntu yejejwe, kwezwa ako kanya ntabwo bibaho, kwezwa nyakuri ni umurimo uhora ukorwa buri munsi, ugakomezwa kugeza igihe ubuzima bw’umuntu burangiriye.
-Kwihana no kubabarirwa ni mpano duhabwa n’lmana muri Kristo.
-Kandi Ubuntu bw’lmana Nibwo butera umutima kwihana.
-Iyaba twakundiraga ubwenge bwacu kurushaho kunamba kuri Kristo no ku ijuru, twabashije kubona imbaraga no gufashwa turwanira uwiteka intambara.
*Amagambo ya pawulo asobanura neza amaherezo y’uko kwezwa, agirati: “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyokugenda kwanjye gisohoye.Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narimaze ibyo kwizerwa. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka,iry’umwami wacu, Umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi, nyamara si njye njyenyine, ahubwo n’abakunze kuzaboneka kwe bose.”*
2Timoteyo 4:6-8
Waba wifuza gutunga ubugingo bwejejwe??
Kurikira inyigisho zacu, kandi ukunde Gusoma ijambo ry’lmana no gusenga.
Ugire amahoro y’lmana.
Bishop Sindambiwe Papias *Umushumba mukuru *DORMITION CHURCH*
email:info@dormchurch.org
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


