Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022 byari ibirori mu nyubako ya BK Arena mu Rwanda ubwo hatangiraga shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo.
Mu bihugu 40 bizahagararirwa muri iri rushanwa hari Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Maroc, Cameroon, Senegal, Niger na Misiri.

Ubwo iri rushanwa ryafungurwaga ku mugaragaro, abakinnyi b’amakipe atandukanye bagaragaje ubuhanga bafite mu kurambura ingingo z’umubiri, by’umwihariko mu kuzamura imigeri.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, Dr David Hakizimana yashimye kuba iki gihugu cyaragiriwe icyizere, kikakira iyi shampiyona, yifuriza abashyitsi kuzagira ibihe byiza mu gihe bazamara mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe rya Taekwondo muri Afurika, Balla Dièye, na we yafashe umwanya, ashimira Leta y’u Rwanda kuba yakiriye iyi shampiyona.

Perezida w’ishyirahamwe rya Taekwondo ku Isi, Dr Chungwon Choue, mu butumwa yatanze yifashishije ikoranabuhanga, yashimiye u Rwanda kuba rwakiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Dr Chungon yagize ati: “Ni ubwa mbere u Rwanda rwakiriye iyi shampiyona, bityo ndifuza gushimira ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda na Leta y’u Rwanda ku bw’ubufasha bwanyu.”
Perezida w’iri shyirahamwe ku Isi, avuga ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu benshi abijyanishije no kuba icyorezo cya Covid-19 kikiriho. Ati: “Izi ni imbaraga za Taekwondo. Ifungura inzira izindi siporo nkeya zafungura. Ni inzira y’imidali ariko na none ni inzira y’amahoro.”





















