Umuyobozi mukuru wa Wood Foundation, Umunya-Ecosse, Sir Ian Wood, washoye imari mu buhinzi bw’icyayi ku misozi y’akarere ka Nyaruguru, avuga ko imiterere y’ikirere, iy’ubutaka n’iy’imisozi yaho, ibereye cyane ubuhinzi bw’icyayi ku buryo asanga ari umugisha abahinzi b’icyayi biherewe n’Imana.
Ibyo Sir Ian Wood yabivuze kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022 ubwo we na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, basuraga abahinzi b’icyayi ba Nyaruguru bibumbiye mu mushinga witwa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) uterwa inkunga na Wood Foundation.
Aba bahinzi bakaba bahinga icyayi ku misozi y’imirenge ya Kibeho na Munini. Ubundi yabagaho amashinge ntibyazwe umusaruro.
Usibye uburyohe bw’icyayi, Sir Wood yatangajwe no gusanga abahinzi batangira gusarura icyayi nyuma y’imyaka 2 gusa bateye, ibintu avuga ko bidasanzwe kuko ahandi ku Isi batangira gusarura nyuma y’imyaka 4 bateye.
Sir Wood yagize ati: “Ni ubwa mbere ngeze muri aka karere ka Nyaruguru. Ariko natunguwe no kubona nyuma y’imyaka 2 gusa muteye icyayi, mutangira gusarura. Nta handi biba ku Isi. Ikirere cyanyu, ubutumburuke bw’imisozi n’ubutaka bubereye cyane ubuhinzi bw’icyayi. Ni umugisha mwahawe n’Imana.”
Uyu musoramari asaba abahinzi kongera ubuso buhinzeho icyayi, bityo bakongera n’amafaranga bavanamo. Ngo birashoboka ko umuhinzi yajya abona 4.000.000 Frw kuri hegitare ku mwaka.
Minisitiri Mukeshimana yasabye abahinzi guhera kuri ayo mahirwe bafite bakiteza imbere. Ati: “Uyu mushinga ni amahirwe akomeye mwazaniwe na Perezida wa Repubukika, Paul Kagame. Muyahereho, muteze imbere imiryango yanyu. Imiryango myinshi iyo iteye imbere, akarere gatera imbere, igihugu cyose kigatera imbere.”
Nyiranzigiye ni unwe mu bahinzi wo mu murenge wa Kibeho. Arashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wazanye umushotamari. Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye nagize. Ubu icyayi nahinze muri 2018 natangiye kugisarura kuva 2020. Mbere hari amashinge n’ibihuru bidafite akamaro. Turashimira Perezida Paul Kagame kuko ubukire yatwemereye twatangiye kububona.”
Nyiranzigiye avuga buri kwezi yinjiza mu rugo rwe nibura ibihumbi 50.000 Frw.
Kwiteza imbere ni na byo bivugwa na Nyirashumbusho Clementine, umusoromyi w’icyayi. Yagize ati: “Nabyariye mu rugo umuryango wanjye usa nk’untererana. Amafararnga mvana mu gusoroma icyayi atuma nibeshaho, nkita ku mwana wanjye, nkishyura mitiwele, nkanizigama mu kimina. Ndi gutera imbere buhoro buhoro kuko iyo nakoze neza, ntajya munsi ya 30.000 Frw ku kwezi.”
Mu karere ka Nyaruguru umushoramari ‘Wood Foundation’ ahafite imishinga 2 ihinga icyayi ku misozi: uwa SCON, ubu uhuza abahinzi bato bato 1300 bafite ubuso bwa hegitare 1.176. Buri muhinzi agurizwa , nta nyungu, 900.000 Frw, agahinga, akazatangira kwishyura yasaruye.
N’undi mushinga witwa Ekaterra, uyu niwo uzubaka uruganda rutunganya icyayi umwaka utaha wa 2023 mu karere ka Nyaruguru. Ufite icyayi gihinze bu buso bwa hegitare 730.
Umushinga wa SCON uratenganya kuzagurira ubuso bwawo mu mirenge ya Busanze, Munini, Kibeho, Cyahinda, Mata na Kibeho. Ukagera ku buso bwa hegitare 6.400 n’abahinzi basaga 10.000.
Muri iki gihe batarubaka uruganda, umusaruro w’icyayi utunganyirizwa mu ruganda rwa Muganza-Kivu.








