Pedro Someone yesheje umuhigo mu ba mbere nyuma yo kuva mu Itorero- VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Muri Nzeli umwaka ushize nibwo abahanzi n’abandi bafite icyo bahuriraho n’umuziki mu Rwanda bitabiriye Itorero ryabereye i Nkumba mu karere ka Burere, Intara y’Amajyaruguru.
Mu nyigisho bahawe zirimo n’izo gukunda, aba bahanzi banibukijwe ko ari byiza kandi bikaba n’iby’agaciro ko ibihangano byabo byajya byibanda ku muco Nyarwanda aho gukopera iby’ahandi, bakibanda kuri gakondo.
s2
Ni muri urwo rwego n’umuhanzi Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone yatashye akuba agatoki ku kandi akaba yesheje umuhigo mu ba mbere, ashyize hanze indirimbo n’amashusho yayo mu njyana y’Ikinimba.
Aganira na Bwiza.com, Pedro yagize ati: “Itorero ririgisha, natashye nkubita agatoki ku kandi numva ko ngiye kubikora, umuziki wacu w’i Rwanda ni mwiza, benshi batinya kuwukora kuko baba bakeka ko uvunannye, bamwe nta nubwo baba bazi gucuranga gitari cyangwa ibicurangisho bya gakondo,…”.
s4
Yakomeje avuga ku ndirimbo ye yise “Umugore mwiza”, ati: “aka wa mugani w’Ikinyarwanda ugira uti ukurusha umugore aba akurusha urugo, iyo ufite umugore ukwitaho nawe ukamwitaho nibwo ubona ko ari ingabire wagabiwe na Rurema”.
Yakomeje avuga aho inganzo yayikuye, ati: “Ingo z’ubu zirimo gusenyuka kubera urukundo ruke mu miryango, nibyo nagendeyeho, iyo mu rugo hari urukundo, umuryango utera imbere n’igihugu muri rusange”.
Arongera ati:“Ndi Intore kandi nkunda igihugu cyanjye, ibitekerezo byo kwandika iyi ndirimbo no guhitamo injyana y’Ikinimba nayiririmbyemo, byose nabikuye i Nkumba mu Itorero[Indatabigwi]”.
s5
Pedro usanzwe ari n’umuganga avuga ko Itorero ryamukanguye, umuziki ugomba kumutunga, agakuramo agatubutse ndetse ukanarenga imbibi. Imbaraga arazisaba abafana be gukomeza kumushyigikira hamwe n’itangazamakuru.
KANDA HANO UREBE VIDEO:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *