Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Sophie Wilmès, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo kwita ku mugabo we urwaye.
Euro News yatangaje ko ejo ku wa Kane ni bwo uyu mugore wakunze kutajya imbizi n’u Rwanda yatangaje ko yeguye, mu rwego rwo kujya kwita kuri Christopher Stone usanzwe ari umugabo we.
Stone ni umunya-Australie wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, akaba arembye kubera kanseri yo mu bwonko arwaye.
Uyu na we yahoze akora muri Guverinoma y’u Bubiligi, gusa muri Mata uyu mwaka aza kwegura ku nshingano ze.
Wilmès yemeje ubwegure bwe mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane.
Ati: “Uburwayi bw’umugabo wanjye buzaba urugamba rukomeye nifuza kurwana mfatanyije na we, ndetse n’abana bacu. Inshingano kuri ubu mfite muri Guverinoma ntizibinyemerera.”
Wilmès yavuze ko n’ubwo yeguye azakomeza kuba umudepite mu ishyaka rye rya Mouvement Réformateur.
Sophie Wilmès yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore u Bubiligi bwagize hagati ya 2019 na 2020; mbere y’uko aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Ni umwe mu bakunze kutajya imbizi n’u Rwanda kubera ikibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Ari mu bakunze kotsa igitutu Leta y’u Rwanda bayisaba ko yarekura uriya mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitwaje ko ngo nta butabera bukwiriye yigeze ahabwa.
Wilmès nyuma yo kwegura yahise asimburwa na Hadja Lahbib wari usanzwe ari umudepite mu ishyaka Mouvement Réformateur, ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru wa RTBF (Radiyo na Televiziyo by’u Bubiligi).


