Mu karere ka Gicumbi, mu mujyi wa Byumba , haravugwa inkuru y’amabati yaciwe burundu (Asbestos) akigaragara kuri zimwe mu nyubako za Leta zirimuri uyu mujyi.
Hashize imyaka itari mike Leta yamaganiye kure amabati asakajwe ku nyubako nyinshi zubatswe mu bihe byo ha mbere ( Igihe cy’ubukoloni na nyuma y’aho). Leta ivuga ko ayo mabati azwi nka ” Asbestos” cyangwa ” fibrociment” mu ndimi z’amahanga ngo aterwa indwara ya Kanseri ariko hakaba hari Aho akigaragara cyane cyane ku nyubako za Leta n’iz’abihaye Imana.
Aho ayo mabati azwi nka Asbestos cyangwa Fibrociment akigaragara harimo ayo mu mujyi wa Musanze, Gicumbi, Rubavu n’ahandi.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yageraga mu mujyi wa Byumba , mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru yaganiriye n’abaturage kuri ayo mabati akigaragara mu mujyi wabo maze bamusubiza bavuga ko nabo byabashobeye. Gusa birinze kwivuga amazina yabo ku bw’umutekano wabo.
Umwe muri bo waganiriye na Bwiza.com ni umwe mubashinzwe umutekano bazwi nka DASSO wavuze ko nabo ubwabo bacumbitse mu nzu ya Leta isakajwe bene aya mabati.
Yagize ati ” Ndi umwe mubashinzwe umutekano (DASSO) ariko inzu ducumbikamo isakajwe amabati bavuga ko yaciwe kubera ngo atera indwara ya Kanseri. Gusa ntituzi impamvu ayo mabati akigaragara muri uyu mujyi wa Byimba. Urabona ko hano mu mujyi hakirimo inyubako zigera kuri eshanu zisakajwe adbestos. Turifuza ko yakurwaho hagasakazwa agezweho nkuko Leta ibyifuza.”
Umunyamakuru wa Bwiza.com yagize amahirwe yo kuganira n’undi muturage wo muri aka karere ka Gicumbi witwa Habimana Jean Pierre [ Uyu weyemeye kuvuga amazina ye]. Yabwiye Bwiza.com ko batangazwa no kubona Abaturage barubahirije amabwiriza bagakura amabati ya asbestos ku nyubako zabo ariko ayo mabati agakomeza kugaragara ku nyubako za Leta.
Yagize ati ” Leta uravuze ko amabati azwi nka Asbestos cyangwa Fibrociment atemewe ngo kubera ko ubushakashatsi bwasanze atera indwara ya Kanseri. Abaturage babaye abambere mu kuyaca ariko biratangaje kubona ayo mabati akigaragara ku nyubako za Leta. Twe iyo tubonye nk’aya mazu akigaragara muri uyu mujyi wa Byimba biradutangaza. Ese kutayakuraho byaba biterwa no kutagira ubushobozi cyangwa biterwa no kugira inshingano nyinshi? Dufite impungenge ko aya mabati akigaragara hano iwacu yazadutera Kanseri nibatayakuraho nkuko bivugwa. Nimudukorere ubuvugizi, mutubarize abayobozi impamvu inyubako z’akarere arizo zikigaragaraho amabati yaciwe mu gihugu.”

Mu kiganiro Bwira.com yagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi mu kwezi gushize, umuyobozi wako Nzabonimpa Emmanuel avuga ko izo nyubako zihari koko mu mujyi ariko ko bari muri gahunda yo kuyakuraho, gusa imbogamizi zari zihari zari izo kutagira ingengo y’imari kuko ngo bisaba kubanza kubona aho agomba gutabwa cyangwa gutwikirwa ndetse no kuyasimbuza.
Yagize ati ” Nibyo ayo mabati azwi nka Asbestos cyangwa Fibrociment arahari mu karere ka Gicumbi ariko turi guteganya kuyakuraho ,gusa twari twaragize ikibazo cy’ingengo y’imari kuko bidusaba kuba twabonye aho agomba gutabwa cyangwa aho dushobora kuyatwikira ndetse no kuyasimbuza. Ikindi kandi kuyakuraho bisaba n’abantu babizobereyemo. Byose rero bisaba kibitegura ariko ntabwo bizatinda kuko natwe tuzi ko atakigezweho cyane ko atera n’indwara ya Kanseri nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Nabizeza ko mu gihe kitarambiranye tuzaba twayakuyeho.”
Amabati azwi nka Asbestos cyangwa fibrociment yamamaye cyane mu mwaduko w’abazungu , aho batangiye kuyakoresha ku nyubako z’abihaye Imana, inyubako za Leta, nyuma biza kugera naho abantu ku giti cyabo batangira kuyubakisha none byarangiye ubushakashatsi bugaragaje ko ayo mabati asigaye atera Kanseri ariyo mpamvu abakiyafite ku nyubako zabo basabwa kuyakuraho agatwikwa cyangwa agatabwa ahantu adateza ibibazo abaturage.
SETORA Janvier


