Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ryahanishije Haji Manara kumara imyaka ibiri adakandagira mu bikorwa by’umupira w’amaguru, azira gutuka umuyobozi waryo.
Manara uri mu byamamare bikomeye muri Tanzania, asanzwe ari umuvugizi w’ikipe ya Young Africans.
Ni inshingano yahawe n’iyi kipe yo muri Tanzania nyuma yo gutandukana na mukeba wayo Simba Sports Club na yo yari amaze igihe kirekire abereye umuvugizi.
Manara yari yararezwe n’ubunyamabanga bwa TFF muri Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri iri shyirahamwe, ashinjwa gutuka Perezida waryo, Wallace Karia.
Umwanzuro Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri TFF yasohoye kuri uyu wa Kane uvuga ko basanze koko Haji Manara yaratutse Wallace Karia, ubwo bari kumwe mu gice cya Stade ya Benjamin Mkapa cyicarwamo n’abanyacyubahiro.
Hari mu gihe cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cya FA Cup Young Africans yari yahuriyemo na Coastal Unions.
Iriya Komisiyo yahise imuhanisha kumara imyaka ibiri adakandagira mu bikorwa by’umupira w’amaguru, haba imbere muri Tanzania ndetse no hanze y’iki gihugu.
Manara kandi yanaciwe amande angana n’amashiringi ya Tanzania miliyoni 20 (arenga Frw miliyoni 8.5) kubera ariya makosa.


