Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu yindi manda y’imyaka ine iri imbere.
Mushikiwabo w’imyaka 61 y’amavuko, ni Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie kuva mu Ukwakira 2018, ibisobanura ko manda ye izarangira muri uyu mwaka.
Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yemeje ko aziyamamariza gukomeza kuyobora uriya mu ryango mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Patrick Simonin wa Televiziyo ya TV5 Monde.
Yavuze ko mu myaka hafi ine amaze ayobora uriya muryango hari byinshi yashoboye kugeraho, gusa hakaba hari n’indi mishinga myinshi “ikomeye” ifite “akamaro gakomeye” yatangiye agomba gushyira mu bikorwa.
Muri iyi mishinga yavuzemo Radio Jeunesse Sahel OIF yatangije mu minsi ishize, ikaba yitezweho kuvuganira no guha urubuga urubyiruko rwo mu bihugu bitanu biherereye mu gace ka Sahel birimo Burkina Faso, Mali, Mauritanie, Niger na Tchad.
Biteganyijwe ko amatora y’Umunyamabanga wa OIF agomba kuba ku wa 20 Ugushyingo 2022 i Djerba muri Tunisia, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bagize uyu muryango.
Mushikiwabo yemeje ko aziyamamariza kuyobora uyu muryango, mu gihe anahabwa amahirwe yo kongera kwegukana indi ntsinzi.
Mu gihe gutanga abakandida byamaze gutangira, Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.
Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y’uyu muryango.
Ikindi kandi nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita aheruka kubitangaza, ni uko igihugu cye kibona Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, bityo kigasaba ko yazatorwa mu nama itaha y’abakuru b’ibihugu.


