Hirya no hino muri Afurika hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka Nyamweru, aho usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi, abarozi n’abandi bashaka inyungu zabo bwite babona bariya bantu nk’imari ishyushye.
Mu gihugu cya Malawi, haravugwa amakuru adasanzwe y’iyicarubozo rikomeje gukorerwa za nyamweru, aho usanga bazikuramo amaso, kuzica amaguru n’amaboko, imitwe ndetse n’ibindi bice bitandukanye byo mu mubiri imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko aba bantu bakoreshwa n’abaganga ba gihanga baba bashaka imiti ndetse n’uburozi bakoresha mu kazi kabo.
Hari kandi n’abakoresha imitwe y’aba bafite ubumuga bw’uruhu mu bikorwa bijyanye n’uburobyi bityo ugasanga uburenganzira bwabo busa n’ubutitaweho kubera uko bavutse.
Chikumbutzo Massina, ni umwe mu bafite ubu bumuga muri kiriya gihugu cya Malawi, avuga uburyo abantu babatangira cyangwa bakabasanga aho bari bakabavomamo amaraso ku ngufu bakajya kuyakoresha mu mihango yabo n’ibindi.
Chikumbutzo, avuga ko mu gihugu cye kimwe no mu bindi bihugu bahana imbibi, abarozi n’abandi biyitirira ubuvuzi gakondo baha abantu amafaranga ngo bajye kubahigira aho za nyamweru ziri bakazica bakajya kuzikuramo bya bice by’umubiri bitandukanye.
Muri iki gihugu, urugingo rumwe rw’umubiri wa nyamweru ngo rushobora kugura kugeza ku bihumbi 7 by’Amayero.
Ibi bituma aba bantu baba imari ishyushe muri kiriya gihugu no kuba basa naho nta mategeko abarengera ahari, mu mwaka washize wa 2016 abasaga 70 barishwe muri ubu buryo.

Uretse muri iki gihugu cya Malawi, ahandi usanga umubare munini wa za nyamweru ni nko muri Tanzaniya, Kenya n’ahandi.
Gusa muri ibi bihugu ho biratandukanye kuko hagiye hashyirwaho amategeko arengera za nyamweru nubwo zitabura gucuruzwa rwihishwa.
Nko muri leta ya Tanzania, abana bafite ubumuga nk’ubu bw’uruhu, hafashwe ingamba zo kubarindira hamwe n’abageze mu za bukuruku buryo babasha kwitabwaho no kurindwa n’abafite intwaro.
Muri kiriya gihugu kandi havugwaho kuba hafi ½ cy’abaturage ba cyo bizera imyuka mibi n’ubuvuzi gakondo, aho iyo izi ngamba zo kurinda za nyamweru zidafatwa, haba hasigaye mbarwa.
Aha naho mu myaka yashize wasangaga ingingo z’umubiri wa nyamweru ari imari aho agace kamwe kashoboraga kugura kugera kuri Miliyoni 20 z’Amashilingi.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nyamweru zigomba kwitabwaho no kugira uburenganzira nk’ubw’ibindi biremwamuntu ku mugabane w’Afurika, kimwe n’ahandi ku isi.
Mu bantu 67 bahigwa mu gihugu cya Malawi bafite ubu bumuga, byanze bikonze harokoka 13 gusa mu gihe abandi bicwa cyangwa bakaburirwa irengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Tanzania, ivugwaho kuba ariyo ifite umubare munini wa nyamweru ku isi, bityo ngo ugasanga abenshi bagaragara mu bindi bihugu baturanye aria baba baraturutseyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


