Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, yasabye imbabazi umuryango w’impirimbanyi Capt. Thomas Sankara yahamijwe kwica.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo Compaoré yahamijwe kwica Capt. Sankara yasimbuye ku butegetsi mu 1987, akatirwa igifungo cya burundu.
Icyo gihe Compaoré yari mu buhungiro muri Burkina Faso aho yari yarahungiye mu 2014 akimara kweguzwa n’imyigaragambyo y’abaturage.
Uyu mugabo watahutse mu ntangiriro z’uku kwezi, kuri uyu wa Kabiri ni bwo yasabye imbabazi abanya-Burkina Faso ndetse n’umuryango wa Sankara by’umwihariko.
Ati: “Ndasaba imbabazi abaturage ba Burkina Faso ku bw’amakosa nshobora kuba narakoze mu gihe cyanjye, by’umwihariko umuryango w’umuvandimwe wanjye ndetse n’inshuti Thomas Sankara.”
Compaoré mu butumwa bwe bwasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, yunzemo ko asaba imbabazi abikuye ku mutima.
Ati: “Mfashe inshingano kandi nkicyza mbikuye ku mutima. Imihangayiko yose ndetse n’imibabaro inzirakarengane zahuye na yo mu gihe cyanjye nk’umuyobozi w’igihugu, ndasaba imiryango yazo kumpa imbabazi.”
Compaoré wijejwe kutazatabwa muri yombi n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Burkina Faso, yabushimiye ku bw’ikigongwe bwemeye kumugirira.
Yasabye bene wabo kwimakaza ukwihanganirana no gutanga imbabazi ku bw’inyungu z’igihugu.



2 Responses
Blaise Compaoré yasabye imbabazi umuryango wa Capt. Sankara yahamijwe kwica
Izi modoka ko nta nimero iriho uwabashaka yababarizahe
Blaise Compaoré yasabye imbabazi umuryango wa Capt. Sankara yahamijwe kwica
Izi modoka ko nta nimero iriho uwabashaka yababarizahe