Umuhanzikazi Julie Birungi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda nka Julie Mutesasira, yagaragaje ko yishimira imyaka irindwi amaze akundana n’umugore mugenzi we.
Uyu mugore yahundagaje imitoma kuri mugenzi we agira ati: “Nkikubona bwa mbere nafashwe n’amarangamutima, uwo niwo munsi niyumvisemo urukundo mu buzima bwanjye.”
Yunzemo ko buri gihe iyo ateye akajisho kuri uriya mukunzi we yumva yagarama agakora icyo ashaka ku mubiri we, ashimangira ko yifuza ko urukundo rwabo rwazabageza mu busaza.
Julie Mutesasira mbere y’uko ahinduka umutinganyi yari yarashakanye n’umupasiteri witwa Steven Mutesasira bari bamaze imyaka 14 babana nk’umugabo n’umugore, ndetse aba bombi bafitanye abana batatu.
Muri 2017 nibwo uyu muririmbyi yavuye muri Uganda ahungira muri Canada nyuma yuko byari bitangiye kuvugwa ko aryamana n’abo bahuje igitsina kandi ari umugore w’umuvugabutumwa.
Mu 2020 hasohotse amafoto amugaragaza asezerana n’umugore mugenzi witwa Jean muri Canada aho yagiye kuba nyuma yo gutandukana n’umugabo we.
Uyu mugore yamamaye cyane mu ndiribmo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, indirimbo ze zanyuraga benshi ndetse kabakora ku mitima. Iza menyekanye cyane harimo nka ‘Nkulembera’ ‘Lwana Nabo’ ‘Ekikunyumira’ n’iyitwa ‘Bamuyita Yesu’.
Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo nk’icyumuhanzi w’umwaka wa Gosple muri 2014, icyindirimbo nziza ya gospel muri 2015, icyumuhanzi mwiza w’umwaka muri gospel mu 2016 n’ibindi bitandukanye.



2 Responses
Umuhanzikazi ukunzwe muri ‘gospel’ yishimiye imyaka 7 amaze akundana n’umugore mugenzi we
kumvira biruta ibitambo niba ukora icyo Imana yabuzanije gusenga kwe nikizira
Umuhanzikazi ukunzwe muri ‘gospel’ yishimiye imyaka 7 amaze akundana n’umugore mugenzi we
kumvira biruta ibitambo niba ukora icyo Imana yabuzanije gusenga kwe nikizira