Ubuyobozi bushya bw’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bwiyemeje kongera ikibatsi mu myitwarire, imyifatire n’imyigire y’abanyeshuri bayo muri gahunda yo kugira abanyeshuri bazima cyane cyane imyifatire ihindura abaturage baturiye iri shuri riherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru.
Umuyobozi wa INES- Ruhengeri ucyuye igihe, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze icyamushimishije mu myaka 8 yose irangiye ayobora iri shuri n’icyo yifuriza mugenzi we uje kumukorera mu ngata.
Yagize ati “Nshimishijwe nuko ubutumwa nahawe muri iri shuri mbushoje neza kandi nkaba narishimiye abanyeshuri bize muri iri shuri mu myaka 14 narimazemo, harimo imyaka 8 namaze ndiyobora. Ndifuriza kandi imirimo myiza Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco uje kunkorera mu ngata kandi ndamwizeza ubufatanye n’inama azangisha , ntabwo nzamutenguha.”
Abajijwe na BWIZA, umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Baribeshya imigabo n’imigambi azanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, yavuze ko agiye gukomereza ku byiza byagezweho n’uwo asimbuye, bityo agafatanya n’umuryango mugari wa INES-Ruhengeri n’abafatanyabikorwa banyuranye mu kwihutisha iterambere rya INES-Ruhengeri kurushaho ndetse agakubita n’umwotso aharwaye cyane cyane ku myifatire n’imyitwarire y’abanyeshuri yakemanzwe mu minsi yashize.
Yagize ati “Nzanye imigabo n’imigambi yo gukomereza aho uwo nsimbuye yaragejeje ariko by’umwihariko nkongera ikibatsi mu myifatire n’imyitwarire mibi byigeze kuvugwa ku banyeshuri b’iri shuri mu rwego rwo kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bagerweho n’iterambere rivuye mu ishuri baturiye, turwanya imirire mibi n’igwingira bivugwa muri iyi ntara y’amajyaruguru.”
Mu ijambo rye, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Dancilla Nyirarugero wari muri uwo muhango yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uruhare rwe mu guteza imbere uburezi muri rusange no muri INES-Ruhengeri by’umwihariko.
Yasabye INES-Ruhengeri gukomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’abatuye intara y’Amajyaruguru muri rusange n’abatuye mu karere ka Musanze by’umwihariko, ishaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage. Yaboneyeho kubizeza gukomeza imikoranire myiza n’ishuri.
Yagize ati “Mumfashe gushimira umukuru w’igihugu Paul Kagame udahwema guteza imbere uburezi mu Rwanda, ariko na none ndasaba umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri gukomereza aho abandi bari bageze ndetse akagira n’icyo arenzaho muri gahunda yo kugira abanyeshuri bazima cyane cyane imyifatire ihindura abaturage baturiye iri shuri kugira ngo iterambere rya INES rihure n’imyumvire y’abaturage. Aha ndashaka gusaba INES kudukorera ubushakashatsi ku mpamvu zitera igwingira ry’abana kandi mu majyaruguru tutabuze ibyo kurya, noneho ishuri rigafasha ubuyobozi bwite bwa Leta n’abaturage muri rusange gukemura icyo kibazo.”

Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri akaba n’Umushumba was diyosezi gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harorimana, yavuze impamvu zatumye iri shuri rikuru ryubakwa n’ababigizemo uruhare.
Yagize ati “INES ishingwa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, yari igamije kubaka icyizere mu Banyarwanda, kugira uruhare mu kubaka no gusigasira ubumwe bwabo no kugira uruhare rufatika mu iterambere rirambye kandi byose byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda. Bityo, ngashimira Leta y’u Rwanda idahwema gufatanya na Kiliziya Gatolika kuko kuwa 30/06/2003 ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe iri shuri ari naryo natwe twafatiyeho dukomeza kubaka ubushobozi bwaryo.”
Musenyeri Harorimana yakomeje ashimira Padiri Dr Hagenimana ibikorwa by’iterambere yakoze mu myaka 14 yari amaze muri INES-Ruhengeri harimo imyaka 8 yamaze ayiyobora, aboneraho umwanya wo guha ikaze Umuyobozi mushya kandi amwizeza ubufatanye n’umuryango mugari w’iri shuri.
Yagize ati “Ndashimira cyane Padiri Dr Fabien Hagenimana ibikorwa by’iterambere yakoze mu myaka 14 yaramaze muri iri shuri harimo imyaka 8 yo kuzuza neza inshingano yari yarahawe zo kuriyobora, bityo ngasoza nifuriza imirimo myiza Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco uje kumukorera mu ngata kandi mwizeza ko tuzamuba hafi mu nshingano ahawe.”
INES-Ruhengeri yakinguye imiryango yayo ku wa 17 Ugushyingo 2003. Ubu ifite abanyeshuri basaga 3650 barimo abaturutse mu bihugu by’amahanga bagera kuri 220. Kugeza ubu, abamaze kuharangiza mu cyiciro cya kabiri (A0) n’icya gatatu (Masters) bagera kuri 9277 bose hamwe.


SETORA Janvier


