Amateka ya Maj. Gen. Momoh wahiritswe n’abasore bari bayobowe n’uw’imyaka 25

Sangiza iyi nkuru

Major General Joseph Saidu Momoh yavutse ku itariki ya 26 Mutarama 1937, apfa muri Kamena 2003. Yabaye Perezida wa Sierra Leone guhera mu Gushyingo 1985 ahirikwa ku butegetsi ku wa 29 Mata 1992 n’itsinda ry’abasore bakiri bato bari bayobowe n’umusore wari ufite imyaka 25 gusa y’amavuko, Captain Valentine Strasser.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Maj. Gen. Momoh wabaye Perezida wa kabiri wa Sierra Leone, yatangaje ko ari we ugomba gukurikirana akanagenga ubukungu bwose bwa Sierra Leone.

N’ubwo yatangaje atya, ntabwo yafashwe nk’umunyagitugu kuko abaturage yayobotaga bamubonaga nk’umunyantege nke utazi akazi ashinzwe, ahubwo ukorera mu kwaha kw’abajyanama be bari barabaswe na ruswa.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ifaranga ry’igihugu ryatakaje agaciro mu buryo bukomeye kugera ubwo ritashoboraga kwifashishwa mu gutumiza gazi na mazutu mu mahanga. Ibi byatumye igihugu kibura umuriro mu gihe kingana n’ukwezi.

Muri Mata 1992, itsinda ry’abasore bakiri bato bari mu gisirikare bakoze imyigaragambyo, bafata imodoka za gisirikare, berekeza mu murwa wa Freetown bavuye ku rugamba bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa RUF (Revolutionaly United Front) wari uyobowe na Foday Sankoh.

Ibi babitewe n’ubuzima bubi bari babayemo ku ruhamba, aho batishyurwaga imishahara yabo ndetse na leta ntacyo yari ikibafasha kubera ko bamwe bapfiraga Ku rugamba bishwe n’inzara. Ubwo bahisemo gutegura uko bahirika ubutegetsi bwa Maj. Gen. Momoh.

Ubwo bari bageze muri Freetown, berekeje ku nyubako ya Perezida Momoh, basanga yamaze kurira indege, ahungira muri Guinea, uretse abasirikare barindaga ku rugo rwe bari bahari.

Capt. Strasser na bagenzi be bahise bajya kuri radiyo y’igihugu, atangaza ko bamaze gukuraho ubutegetsi bwa Maj. Gen. Momoh.

Momoh yahawe ubuhungiro muri Guinea, ahabwa inzu yo kubamo mu gace ka Nongo Tadi kari muri Conakry. Yapfuye ku wa 2 Kamena 2003 afite imyaka 66.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *