Ishimwe rya Gen Muhoozi kuri Ian Kagame witegura kuba Sous-Lieutenant

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya gisirikare.

Ian Kagame usanzwe ari umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame, aritegura gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Sundhurst riherereye mu majyepfo w’Umujyi wa Londres mu Bwongereza.

Ni ishuri Gen Muhoozi na we yizemo, arangiza amasomo ari ku rwego rwa Ofisiye muto.

Uyu musirikare yashimiye Ian Kagame na we witegura kuba Ofisiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati: “Reka nshimibire murumuna wanje, Ofisiye muto Ian Kagame witegura gusoza amasomo atoroshye muri Sandhurst. Bitandukanye n’abasaza twasanze mu gisirikare tugisoza amasomo, igisekuruza cyacu giha ikaze urubyiruko rwose.”

Gen Muhoozi yacyeje Ian, nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yari yamwifurije amahirwe masa mu rugendo rw’ishuri arimo.

Ati: “Ofisiye witegura kwinjira mu Gisirikare Ian Kagame, nkwifurije kugubwa neza muri Sandhurst. Komera kandi ugire amagara mazima, ikindi ntihagire ugutera igihunga.”

Icyo gihe yabwiye Ian ko amuteye ishema, amusaba kwita cyane ku masomo ye mu rwego rwo gutsinda neza.

Biteganyijwe ko Ian Kagame agomba gusoza amasomo afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *